00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff Bezos yahakanye ibyo gukora ubukwe na Lauren Sanchez

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 23 December 2024 saa 06:41
Yasuwe :

Umuherwe Jeff Bezos yashyize umucyo ku byavugwaga ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we, Lauren Sanchez, buzaba kuri Noheli, yemeza ko ayo makuru adafite ukuri.

Jeff Bezos umukire wa kabiri ku Isi wanashinze ikigo cya Amazon, amaze iminsi avugwaho ko agiye kurushinga n’umukunzi we, Lauren Sanchez, yambitse impeta y’urukundo muri Mata 2023.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa mu binyamakuru nka Daily Mail na The New York Post, aho byatangaje ko uyu mugabo ageze kure imyiteguro y’ubukwe ndetse ashobora kubukora ku munsi mukuru wa Noheli.

Andi makuru kandi yavugaga ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 28 Ukuboza 2024, bukazatwara agera kuri miliyoni 600$.

Ibi nibyo byatumye benshi babigarukaho ku mbuga nkoranyambaga bibaza uburyo ubu bukwe buzaba bumeze niba koko buzatwara aka kayabo.

Icyakoze aya makuru yose, Jeff Bezos yayahakanye anavuga ko aya mafaranga nta muntu wayakoresha ubukwe keretse ari undi mushinga.

Ibi yabihakanye akoresheje urubuga rwa X ubwo yasubizaga uwari utangaje ko agiye gukora ubukwe buzatwara kariya kayabo.

Yagize ati "Ibi byose ni ibinyoma. Imvugo ya kera ivuga ko udakwiye kwizera ibyo usoma byose, ubu uyu munsi nibwo yumvikana neza kurusha mbere. Ubu ikinyoma gishobora gukwirakwira mu Isi mbere y’ukuri. Mwitonde ntimubeshywe."

Yongeyeho ati "Nzareba niba ibinyamakuru byatangaje ibi bizabisiba igihe bategereje ko biba ntibibe."

Uyu muherwe wahakanye ibyo kurushinga na Lauren Sanchez, batangiye gukundana mu 2019 nyuma y’aho bombi batandukaniye n’abo bari barashakanye mbere. Muri Mata ya 2023, nibwo Bezos yambitse impeta Lauren amusaba ko babana akaramata.

Jeff Bezos yahakanye ibyo gukora ubukwe na Lauren Sanchez
Bezos yatangiye gukundana na Lauren Sanchez mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .