Umunyamategeko wa Jay Z, Alex Spiro, ubwo yagezaga ku rukiko iki cyifuzo ku wa 8 Mutarama 2025, yasobanuye ko ibyo umukiriya we ashinjwa nta shingiro bifite kuko ari ibinyoma.
Me Spiro yongeyeho ko umushinja aherutse kuganira na NBC News, yemera ko mu buhamya yatanze kuri Jay Z, hari aho atavugishije ukuri kandi ko mu byamubayeho harimo ibyo atibuka neza.
Uyu munyamategeko wa Jay Z yavuze ko iki kiganiro ari urugero rwa mbere rwerekana ko ushinja umukiriya we na we ubwe atazi neza ibyo avuga, kandi ko n’umuburanira, Tony Buzbee, atigeze akora iperereza ryimbitse mbere yo gutanga ikirego.
Me Spiro yatangaje ko ikirego kuri Jay Z kigamika kumuharabika no kumukuramo amafaranga.
Uwahawe izina rya Jane Doe mu rwego rw’umutekano we, mu mpera z’umwaka wa 2024 wavuze ko mu 2000 ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko, yitabiriye ibirori byabaye nyuma y’ibihembo bya ‘MTV Music Awards’ ariho yahuriye na Jay Z hamwe na Diddy, maze bakamuha ibisindisha, babona kumusambanya.
Jay Z yahise abitera utwatsi, avuga ko ibyo birori atigeze abyitabira yewe ko n’icyo gihe atari mu mujyi wa New York. Ni mu gihe Diddy na we yabihakanye, avuga ko uyu ubashinja agamije gushaka indonke.
![](local/cache-vignettes/L910xH511/jay_z-11980.webp?1736422121)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!