Miliyoni ebyiri z’amadolari aba bahanzi batanze ntabwo higeze havugwa amazina y’abo zizafasha, gusa barimo abana, abakuze n’abandi bantu batagira aho baba b’i New York na Los Angeles.
Iyi nkunga kandi izakoreshwa mu kwita ku bana umunsi ku wundi, kubashakira ibikoresho bifashisha mu kwiga kwabo, ibiryo n’ibindi.
Jay-Z yanyujije aya mafaranga mu muryango yashinze witwa Shawn Carter Foundation uyoborwa na nyina Gloria Carter mu gihe Rihanna we yayanyujije muri Clara Lionel Foundation, ukaba ari umuryango ufasha yashinze.
Batanze iyi nkunga mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizo ziza ku isonga mu kugira umubare munini w’abamaze kwandura Coronavirus kuko bangana na 216 721, aho 5137 bamaze kwitaba Imana kandi biganje muri Leta ya New York.
Reba agace gato k’igitaramo Jay-Z na Rihanna bakoreye i Londres mu 2012



















TANGA IGITEKEREZO