Nubwo iyi kipe itashyizwe ku isoko , umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Shawn Corey Carter (Jay-Z) nyiri Roc Nation na Jeff Bezos nyiri Amazon, bageze kure ibiganiro bibaganisha kugura iyi ikipe yo mu mujyi wa Washington ikaba ikinira mu mu itsinda ry’Uburasirazuba.
Nubwo Jay-Z na Jeff Bezos bataragira icyo bavuga kuri iyi gahunda ,Tina Knowless, umubyeyi wa Beyoncé yagarutse kuri aya makuru avuga ko afitiye icyizere gikomeye aba bagabo.
Aganira na TMZ Sports yagize ati: "Ndabizi ko ikintu cyose bashyize mu mu ntekerezo zabo, bashobora kugikora neza".
Mu ntangiriro z’Ugushyingo, Jeff Bezos mu kiganiro yahaye TMZ Sports yabajijwe kuri iyi gahunda ntiyahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru.
Yasubije agira ati “Nibyo, numvise ayo makuru. Nakuriye i Houston muri Texas, kandi nakinnye iyi mikino nk’iri umwana ndetse niwo mukino nkunda, mureke dutegereze turebe uko bizagenda.”
Dan Snyder nyiri iyi ikipe ya Washington Commanders, aherutse gutangaza ko kuyigurisha bishobora gutwara hafi miliyari 7$.
Synder ntavugwaho rumwe muri iyi minsi dore ko mu 2020 hari inkuru zasohotse muri Washington Post zivugwamo abagore 40 bahoze bamukorera, bamushinja ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina we n’abandi bagabo bamukorera.
Kubera ibi birego byogeye kubyutswa muri uyu mwaka , bivugwa ko aribyo biri gutuma ashaka uko yagurisha iyi kipe kugira ngo itazagerwaho n’ingaruka z’ibi birego.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!