00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yunamiwe hatangwa umukoro ku bihangano yasize (Amafoto&Video )

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 September 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Umuryango wa Tuyishime Joshua (Jay Polly), inshuti ze n’ababanye na we kuri uyu wa Gatanu bahuriye i Rusororo, aho ashyinguye baramwunamira bibukiranya ibigwi n’ibikorwa yasize.

Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka BullDogg, Young Grace, Fireman, Producer Li John, Dj Dizzo n’abandi.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva ya Jay Polly, hatanzwe ubuhamya aho benshi bemeza ko atapfuye burundu kuko imirimo ihambaye yasize akoze n’ubu icyivugira.

Umugore we Uwimbabazi Sharifa, yasabye abantu kujya bashimira abandi bakiriho asaba umuryango, inshuti n’abavandimwe kuba hafi abana yabyaranye na Jay Polly akazaterwa ishema no kubona bageze ayo yifuzaga.

N’ikiniga cyinshi yagize ati” Uyu munsi ntabwo ari umunsi wo kurira ntabwo Imana ishaka ko duhora turira tugomba gukomera, dufite kumenya ahubwo nsize amateka ki?, muri iyi minsi nize ibintu byinshi birimo gushimira umuntu akiriho, ukamwereka urukundo agihumeka.”

“Hashize umwaka Jay Polly atashye, ntabwo byaba bishimishije kubona abana be babayeho nabi, yabasigiye abavandimwe n’inshuti, yego hari umushinga dufite wafasha aba bana, ndabasabye mube hafi aba bana nabo bazibuke ko Se yabanye n’abantu koko.“

Umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene wari uyoboye iki gikorwa, yasabye ko harebwa uburyo ibihangano bya Jay Polly byashirwa ahantu hamwe bigakomeza gukurikiranwa bikabyazwa umusaruro ku buryo n’ubushobozi bwavamo bwafasha umuryango.

Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE yavuze ko hari gushakishwa uburyo ibihangano bye byahurizwa kuri konti imwe mu buryo bwo kubisigasira.

“Turimo kuganira n’abantu bandukanye bafite imbuga zicuruza umuziki nka Zana Talent kugira ngo hashyirweho konti ya Jay Polly, ibihangano bye byose byasangwaho.”

“Turi kwiga uburyo bwiza byakorwamo, hari n’ibihangano bye yasize akoze mfitanye gahunda na Li John turebe uko indirimbo yasize zatunganywa neza ku buryo bishobotse mu mpera z’Ukuboza ebyiri muri zo zaba zimaze gusohoka.”

Umuraperi Bull Dogg wabanye na Jay Polly kuva bagitangira umuziki mu itsinda rya Tuff Gang yavuze ko hari amasomo menshi yamwigiyeho.

Ati “Igihe twabanye namwigiyeho kumenya kubana n’abantu no guca bugufi, kera nari umunyamahane nta muntu wamvugiramo ariko nkareba ukuntu andusha ubwamamare andusha no guhura n’ibibazo byinshi we akandusha kumenya uko abyitwaramo gisirikare.”

Yakomeje agira ati “Ndibuka hari igihe yambwiraga ko ndi umusazi, ntabwo rwari urwango ahubwo kwari ukumpana kugira ngo ntisanga mu nzira mbi, umusaza yagiraga urukundo rwinshi”.

Umukobwa mukuru wa Jay Polly, Cristal Nargis Iriza, nyuma yo kuririmba “Inshuti nyazo” imwe mu ndirimbo za Se, yasabiwe ko hakorwa indi (Remix) uyu mukobwa akayiririmbamo.

Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi butunguranye yasezeweho bwa nyuma ku wa 5 Nzeri 2021.

Amafoto: Rwema Derrick

Bulldogg ashyira indabo ku mva ya Jay polly
Abana ba Jay Polly bashyira indabo ku mva ye
Aho Jay Polly ashyinguye hari hatunganyijwe
Abantu benshi bari baje kwifatanya n'uyu muryango
Jay Polly yitabye Imana kuwa 2 Nzeri 2021 ashyingurwa kuwa 5 Nzeri 2022
Chloe, umwe mu bana ba Jay Polly yari yaje kumwibuka
Umuhanzi Young Grace ashyira indabo ku mva ya Jay Polly
Young Grace yakoranye na Jay Polly ibihangano byinshi
Umuraperi Fireman ni umwe mu babanye cyane na Jay Polly
Bulldogg avuga ko hari byinshi yigiye kuri Jay Polly birimo kwicisha bugufi
Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy ni umwe mu nshuti za hafi za Jay Polly
Pappy yavuze uburyo yarwaniye ishyaka Jay Polly igihe ibihangano bye byari bitangiye kudacurangwa kubera ibibazo yagiranye n'itangazamakuru
Umubyeyi wa Jay Polly yasabye Imana gukomeza gutuza aheza umuhungu we
Umugore wa Jay Polly witwa Umuhoza Sharifa yasabye abantu gukomeza kwerekana urukundo no kuba hafi abana n'umuryango we
Umufana wa Jay Polly yazindutse kare atunganya aho uyu muhanzi aruhukiye
Uwera Jean Maurice yizeza abakunzi ba Jay Polly ko agiye gushaka uko hatunganywa ibihangano yasize
Bukuru yasabye ko harebwa uko ibihangano Jay Polly yasize byasigasirwa neza
Eric X Dealer umwe mu bakunzi ba Jay Polly wagiye amuba hafi
Eric umwe mu bari bafunganywe na Jay Polly
DJ Dizzo na we yari yaje kwifatanya n'abandi mu kwibuka Jay Polly
Bulldogg yavuze ko igihe yamaranye na Jay Polly yagiye amuhana kenshi amuha inama zamufasha mu buzima
Abafana ba Jay Polly bongeye kumwibuka mu gahinda n'amarira

Video: Amahoro Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .