Umwaka wa 2019 utangiranye n’amateka mashya y’umuhanzi Jay Polly, washaririwe bikomeye n’uwa 2018.
Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo yari asohotse muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, yitwaje inkoni aherekejwe n’umucungagereza.
Yageze hanze abanza gutinda gato ubona aganira n’uwo mucungagereza, nyuma arazamuka agana ku biro bya gereza aho yafatiye impapuro zimurekura.
Umugore we Uwimbabazi Sharifa yagiye kumwakira agisohoka muri gereza hamwe n’umwana wabo.
Kuwa 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo, akanakurizamo ubumuga buri hagati ya 20 na 30 % nk’uko byerekanywe na raporo ya muganga.
Jay Polly yakubise umugore we mu rukerera rwo kuwa 4 Kanama 2018, ubwo bombi bari bavuye mu kabari banyoye, bakagirana amakimbirane yavuyemo imirwano ikomeye.
Gereza kuri Jay Polly yamubereye ishuri rikomeye, ndetse ngo yiteguye guhita akora indirimbo yise Umusaraba wa Yoshuwa, izaba ivuga ku bizazane yanyuzemo mu mwaka wa 2018.
Kuri uyu munsi w’ubunani hanateguwe igitaramo cyo kwakira uyu mugabo, kiza kubera mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama.
Agisohoka muri gereza, mu bagiye kwakira Jay Polly harimo na Bad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira.




















TANGA IGITEKEREZO