Ni igitaramo cyari gitegerejwe cyane n’abakunda umuziki wa Jay Polly bari banyotewe kongera kumubona amaso ku maso abaririmbira. Cyabereye mu kabyiniro gaherereye i Kabeza mu mujyi wa Kigali.
Ni naryo joro rya mbere rya Jay Polly ari hanze nyuma y’amezi atanu, kuko yafunguwe kuri uyu wa 1 Mutarama 2019 arangije igifungo yakatiwe azira gukubita umugore we.
Mu rukerera ahagana saa cyenda nibwo abahanzi batandukanye binjiye ku rubyiniro, babimburirwa na Queen Cha waririmbye indirimbo ebyiri, iyitwa Gentleman yananyuze benshi na Winner yakoreye muri Uganda.
Yakurikiwe na Safi Madiba waririmbye ‘Nisamehe’, ‘Kimwe Kimwe’, ‘Got It’, ‘My Hero’ na ’ Good Morning’. Uyu muhanzi yagararijwe urukundo n’abingeri zitandukanye ndetse ari ku rubyiniro hari abazajyaga kubyinana nawe.
Jay Polly wari utegerejwe na benshi niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo.
Gusa icyatunguranye ni uko yinjiye ku rubyiniro asa n’uwitega, bamwe batangira kuvuga ko atari buhikure kubera isindwe n’umunaniro yari afite. Haketswe ko akiva muri gereza atigeze aruhuka kuko imyenda yafunguwe yambaye ari nayo yajyanye mu gitaramo cyo kumwakira.
Mu kuganiriza abafana wumvaga ururimi rutava mu kanwa. Acyinjira ku rubyiniro yagize ati "Mumeze mute? Mumeze neza?” akomeza kuririmba ariko nta kabaraga ku buryo hari aho yajyaga kugwa akaramirwa n’abashinzwe umutekano.
Abashinzwe umutekano bamubaga hafi, hari naho bamwegeraga bakamwongorera ubona ko batewe amakenga n’ubuzima bw’uyu muraperi. Yaririmbye ‘Kwicuma’ yahuriyemo n’itsinda rya Tuff Gangz, Ndacyariho, Icyizere n’izindi.
Jay Polly yagendaga adandabirana kugeza ubwo bamushyiriyemo indirimbo ye, kuyiririmba bikanga bahita bamuvana ku rubyiniro.
Bull Dogg nawe yaririmbye ahatiriza imbaraga ari nkeya kubera gusinda. Mu guhagarara kwe yasaga nk’uwacitse intege, kuko no kuva ku rubyiniro byasabye kwisunga Ally Soudy wari uyoboye iki gitaramo.
Bull Dogg wari wasohokanye n’umugore we Nelly, yakubiswe n’inkuba abonye uyu mugore ahutaza Sandra Miraj akamusiga hasi undi arambaraye.
Ibi byaturutse ku bumwe uyu muraperikazi yari yunze na Bull Dogg ahabereye igitaramo, kuko bakiza bari kumwe ndetse kigezemo hagati Bull Dogg arimo kuririmba, barahoberana hafi yo gusomana umunwa ku wundi.
Byakuruye umwuka mubi ndetse umugore wa Bull Dogg arasharirirwa atangira gutukana. Sandra Miraj nawe yari yanezerewe, ku buryo inshuti ze zamugiriye inama yo gutaha igitaraganya.
Uyu mukobwa udaheruka kumvikana mu ndirimbo nshya, yari afite amashagaga ku buryo akigera ahabereye igitaramo, yahongaga amafaranga umushyushyarugamba ngo avuge izina rye, nawe ati “Sandra Miraj nawe arahari.”
Igitaramo kirangiye nabwo havutse imivurungano umugore wa Bull Dogg ashaka gukozanyaho na Khalfan na Njuga umenyerewe muri Filime ya Seburikoko. Yahise yinjizwa mu modoka ku ngufu ngo adateza umutekano muke.
Jay Polly nawe yari agiye gukozanyaho na Bull Dogg batabarwa n’abashinzwe umutekano mu gitaramo bahise binjiza Jay Polly mu modoka akajyana na Bad Rama wagiteguye, undi asiraga yivovota.
Ikindi cyagaragaye ni uko Shaddy Boo byari byitezwe ko afatanya na Ally Soudy kuyobora igitaramo, nta wigeze amuca iryera ndetse nta n’ibisobanuro byahawe abafana ku mpamvu atabonetse kandi yari ari ku mpapuro zicyamamaza.
N’umuhanzikazi Asinah nawe ntiyigeze akandagira aho cyabereye kandi byari byitezwe ko aza kuririmba.
Amafoto & Video: Salomon George



















TANGA IGITEKEREZO