Iki gitaramo cyiswe East African Night cyatangajwe mu buryo butunguranye, giteganyijwe kuba tariki 19 Nzeri 2020.
Byitezwe ko kizabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge aho kucyinjiramo bizaba ari ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.
IGIHE iracyagerageza kumuvugisha ngo atubwire byimbitse iby'iki gitaramo n'imitegurirwe yacyo.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2020 nibwo Jay Polly n’ikipe bari gukorana bya hafi berekeje i Dubai, aho bageze mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2020.
Uyu muraperi yerekeje i Dubai avuga ko ajyanywe na gahunda zo kurangura ibyuma bya Studio ye nshya agiye gutangiza i Kigali.
Jay Polly ari kugura ibyuma bya Studio yaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho (Audio&Video).
Iyi studio Jay polly agiye gufungura mu Mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza no kuzamura abana bafite impano.







Ibitekerezo 0