Ibi Mazimpaka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ahamya ko uretse izi mpamyabushobozi yamaze kwigira anifuza gukomeza amasomo ye akaba yagira impamyabumenyi y’ikirenga ‘PhD’.
Ati “Zari inzozi zanjye kuko cyera nize muri gahunda ya ‘Nine Years Basic Education’ twajya twiga nkumva ndabizi, twahura n’abiga mu yandi mashuri nkabona twiga bimwe kandi rimwe na rimwe ndabarusha. Gusa sinsobanukirwe uko abantu bavuga ko abiga muri iyo gahunda ari abaswa.”
Mazimpaka yavuze ko igihe cyose aba ashaka kwiga amashuri menshi ngo ahinyuze abantu bamwise umuswa.
Ati “Kuva icyo gihe navuze ko binkundiye nakabaye niga nkazabona impamyabumenyi y’ikirenga, ‘PhD’ kuko mba numva bwa bumenyi bwazamukiye muri ‘Nine Years Basic Education’ butumye habaho umuntu wanyuze muri iyo gahunda kandi ufitiye Igihugu akamaro.”
Mazimpaka yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2021 mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Mu 2023, Mazimpaka ari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye na ‘Development Studies’ muri ULK.
Mu 2024, Mazimpaka yongeye guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imiyoborere (Governance) nayo yakuye muri ULK.
Uretse izi mpamyabumenyi, Mazimpaka ni umwemu banyarwenya bakomeye mu Rwanda ariko akabifatanya no gukora mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!