00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

James Barker wamamaye muri ‘Love Island USA’ yapfuye

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 16 June 2026 saa 09:23
Yasuwe :

James Barker wari umuyobozi mukuru ushinzwe imitunganyirize y’uruhererekane rw’ikiganiro Love Island USA, yapfuye ku myaka 40 y’amavuko azize uburwayi.

Yaguye ku kirwa cya Fiji giherereye mu Majyepfo y’Inyanja ya Pacific ahari hari gufatirwa amashusho y’igice cya munani cy’iki kiganiro.

Peacock yanyuzagaho iki kiganiro yahaye ubutumwa TMZ, ivuga ko “Mu gace k’iki kiganiro kazasohoka ku wa 16 Kamena 2026, ITV America na Peacock zizunamira James Barker witabye Imana mu cyumweru gishize aguye muri Fiji azize uburwayi butunguranye”.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko “urupfu rutumvikana rwa James ntirwashenguye umuryango wa ‘Love Island USA’ gusa, ahubwo rwanashenguye uwa ITV na Peacock muri rusange. Yari umunyamuryango ukunzwe kandi w’agaciro, w’umuryango munini wacu. Ubugwaneza, impano n’urukundo bye bisigaye muri twe twese n’undi wese umuzi kandi wanakoranye na we. Twifatanyije n’umugore we, umuryango we, inshuti n’abo bakoranaga”.

James Barker yatangiye gukorera ITV America muri Kemena 2020 nk’utunganya inkuru ndetse muri Mutarama 2026 aba umuyobozi mukuru ubishinzwe.

Yatangiye gukora kuri televiziyo mu 2011 akora kuri Leftfield Pictures. Aha yakoraga na ho atunganya inkuru mu biganiro nka Counting Cars, Forged in Fire na Pawn Stars. Yanatunganyije Queer Eye kuri ITV America.

James Barker wamamaye muri ‘Love Island USA’ yapfuye azize uburwayi butunguranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages