Yaguye ku kirwa cya Fiji giherereye mu Majyepfo y’Inyanja ya Pacific ahari hari gufatirwa amashusho y’igice cya munani cy’iki kiganiro.
Peacock yanyuzagaho iki kiganiro yahaye ubutumwa TMZ, ivuga ko “Mu gace k’iki kiganiro kazasohoka ku wa 16 Kamena 2026, ITV America na Peacock zizunamira James Barker witabye Imana mu cyumweru gishize aguye muri Fiji azize uburwayi butunguranye”.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko “urupfu rutumvikana rwa James ntirwashenguye umuryango wa ‘Love Island USA’ gusa, ahubwo rwanashenguye uwa ITV na Peacock muri rusange. Yari umunyamuryango ukunzwe kandi w’agaciro, w’umuryango munini wacu. Ubugwaneza, impano n’urukundo bye bisigaye muri twe twese n’undi wese umuzi kandi wanakoranye na we. Twifatanyije n’umugore we, umuryango we, inshuti n’abo bakoranaga”.
James Barker yatangiye gukorera ITV America muri Kemena 2020 nk’utunganya inkuru ndetse muri Mutarama 2026 aba umuyobozi mukuru ubishinzwe.
Yatangiye gukora kuri televiziyo mu 2011 akora kuri Leftfield Pictures. Aha yakoraga na ho atunganya inkuru mu biganiro nka Counting Cars, Forged in Fire na Pawn Stars. Yanatunganyije Queer Eye kuri ITV America.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!