Uyu mubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Will Smith, mu kiganiro yagiranye na Rolling Out, yavuze ko Tupac yari inshuti ye magare ariko ko batigeze bakundana nubwo babigerageje bikanga bagahitamo kuba inshuti gusa.
Ati “Ntabwo byari gushoboka, nta marangamutima y’urukundo twari dufitanye, twasomanye rimwe ariko twanzuye ko byaba byiza tubaye inshuti gusa.”
“Iyo abantu bakiri bato bagirirana ibyiyumvo bidasanzwe ariko ntacyari gutuma dukundana.”
Jada Pinkett yavuze ko kuba atarakundanye na 2Pac bisa naho ari gahunda z’Imana bo ubwabo ntacyo bari kubikoraho.
Yakomeje agira ati "Byasaga nk’aho Imana ariyo yaturemye muri buriya buryo. Byari bimeze nk’aho yavuze iti ngiye kubashyira hamwe, mwembi mugiye guhuza imbaraga, ntimugiye kubana kuko atariyo ntego.”
Mu kiganiro Jada Pinkett yagiranye na Arsenio Hall mu 2014 yavuze ko Tupac ari we musore wa mbere wamukuruye mu buzima bwe amukundiye, ubwiza, impano n’ubwenge afite gusa byari bitandukanye cyane no kuba baryamana.
Jada Pinkett ari muri gahunda zo kwamamaza igitabo yise “Worthy”.
Tupac na Jada Pinkett w’imyaka 52 bagiranye ibihe byiza bakiri bato kuva mu 1986 bahuriye mu ishuri ry’ubugeni i Baltimore mu Mujyi wa Maryland.
Icyo gihe Jada Pinkett na Tupac bari bafite imyaka 15.
Jada yashyingiranwe na Will Smith mu 1997, gusa aherutse gutangaza ko kuva mu 2016 batakomeje kubana nk’umugabo n’umugore babihisha itangazamakuru imyaka irindwi yose.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!