00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jack B amaze igihe mu bitaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 November 2025 saa 05:25
Yasuwe :

Umuhanzi Jack B amaze igihe arembeye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe nubwo kugeza uyu munsi amakuru aturuka mu bantu be ba hafi ahamya ko nubwo ataravayo ariko ari koroherwa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi, yavuze ko amaze igihe arwaye ndetse ubu ikigaragara ari uko amaze koroherwa ugereranyije no mu gihe cyashize.

Ati “Ahubwo se ko mubimenye yorohewe? Mu minsi ishize yararembye twese tugira ubwoba kuko yari amerewe nabi cyane, gusa ubu urabona ko biri kuza, urebye arenda koroherwa.”

Amakuru ahari avuga ko Jack B amaze igihe arwariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe icyakora yaba we cyangwa abamuri hafi bafashe icyemezo cy’uko uburwayi bw’uyu muhanzi bugirwa ibanga.

Jack B ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Mumparire n’izindi nyinshi zatumye aba ikimenyabose mu myaka ishize.

Uyu mugabo uretse kuririmba, azwi mu muziki nk’umubyinnyi wakanyujijeho mu matsinda nka Good Guys na Bad Boys, ubwo abakurikiye uruganda rw’imyidagaduro kuva mu myaka yo ha mbere bazi neza icyo aya mazina asobanuye.

Jack B amaze igihe mu bitaro icyakora amakuru akavuga ko kugeza ubu yatangiye koroherwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages