Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi, yavuze ko amaze igihe arwaye ndetse ubu ikigaragara ari uko amaze koroherwa ugereranyije no mu gihe cyashize.
Ati “Ahubwo se ko mubimenye yorohewe? Mu minsi ishize yararembye twese tugira ubwoba kuko yari amerewe nabi cyane, gusa ubu urabona ko biri kuza, urebye arenda koroherwa.”
Amakuru ahari avuga ko Jack B amaze igihe arwariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe icyakora yaba we cyangwa abamuri hafi bafashe icyemezo cy’uko uburwayi bw’uyu muhanzi bugirwa ibanga.
Jack B ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Mumparire n’izindi nyinshi zatumye aba ikimenyabose mu myaka ishize.
Uyu mugabo uretse kuririmba, azwi mu muziki nk’umubyinnyi wakanyujijeho mu matsinda nka Good Guys na Bad Boys, ubwo abakurikiye uruganda rw’imyidagaduro kuva mu myaka yo ha mbere bazi neza icyo aya mazina asobanuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!