00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva ku Munsi w’Igikundiro kugeza i Portland muri Amerika: Weekend y’imyidagaduro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 July 2026 saa 09:33
Yasuwe :

Ubusanzwe abanyabirori bahamya ko Weekend itangira ku wa Kane,impamvu ikomeye ituma abakunzi b’imyidagaduro batangira kubarira aho bazaryohereza mu mpera z’icyumweru.

Kuva ku Munsi w’Igikundiro kuri ‘Kigali Pelé Stadium’ i Nyamirambo kugeza i Porland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyarwanda bazaryoherwa n’umuziki mu mpera z’iki cyumweru, dore ko impeshyi irimbanyije.

Kitoko na Bull Dogg bazasusurutsa abazitabira ‘Umunsi w’Igikundiro

Abakunzi ba Rayon Sports bari mu myiteguro y’ibirori by’ikipe yabo ‘Rayon Day’ cyangwa se umunsi w’Igikundiro bazasusurutswa n’abahanzi bafite amazina mu muziki w’u Rwanda barimo Kitoko na Bull Dogg.

Ni ibirori bizabera muri ‘Kigali Pelé Stadium’ i Nyamirambo ahazanabera umukino uzahuza Rayon Sports na Gormiah yo muri Kenya.

Fully Focus na DJ Marnaud bagiye gutaramira ab’i Kigali

Umuhanga mu byo kuvanga imiziki muri Kenya Fully Focus na DJ Marnaud na DJ Higa bategerejwe gususurutsa abakunzi b’umuziki bahurira muri Atelier du vin mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2026.

Spinny&Friends igiye kumara iminsi ibiri i Gahanga

DJ Spinny uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yateguye igitaramo ‘Spinny & Friends’ kizamara iminsi ibiri kibera ku kibuga cya Cricket i Gahanga. Umunsi wa mbere uzibanda ku bahanga mu kuvanga imiziki bazasusurutsa abazacyitabira.

Mu bazavanga imiziki bategerejwe ku wa 18 Nyakanga 2026 harimo Kabza De Small, Sheilah Gashumba, Selector Jay, Fem DJ, DJ Marnaud, DJ Inno na Joxy Parker.

Ku wa 19 Nyakanga 2026, abazitabira iki gitaramo bazabanza kurebera hamwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma basusurutswe n’abahanzi barimo The Ben, Elijah Kitaka na Mike Kayihura.

Abazaba baguze itike y’umunsi wa mbere bazayifashisha no kwinjira mu bikorwa by’umunsi wa kabiri, badasabwe kongera kwishyura.

MTN Iwacu Muzika Festival i Nyagatare

Nyuma yo kuzenguruka mu Mijyi nka Huye, Ngoma, Muhanga na Karongi ubu ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byerekeje mu Mujyi wa Nyagatare aho bazataramira ku wa 18 Nyakanga 2026.

Ibi bitaramo bigirwamo uruhare n’abarimo Amalon, Chriss Eazy, Kenny Sol, Kivumbi King,Marina,Bushali, Davis D na Ross Kana uzaba atashye iwabo dore ko avuka mu Mujyi wa Nyagatare.

Iki gitaramo kizanitabirwa na Tom Close wongewemo nk’umwe mu bahanzi batwaye Primus Guma Guma Super Star bari kwifatanya n’aba bahanzi mu bitaramo byo gususurutsa abakunzi babo.

Bosco Nshuti agiye kumurika album ye nshya

Bosco Nshuti uri mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana bafite izina rikomeye mu Rwanda ari mu myiteguro yo kumurika no gufata amajwi n’amashusho mu buryo bwa Live.

Igitaramo cyo kumurikira abakunzi be album ye nshya, byitezwe ko kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 19 Nyakanga 2026.

DJ Pius, Alyn Sano na Kid From Kigali bagiye gutaramira muri Amerika

Abahanzi barimo Kid From Kigali, Alyn Sano na DJ Pius bagiye guhurira mu gitaramo gitegerejwe kubera mu Mujyi wa Portland
muri Leta ya Oregon.

Aba bahanzi bamaze kugera mu Mujyi wa Portland, bazahurira mu gitaramo cyiswe Zinga kizaba ku wa 18 Nyakanga 2026.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages