00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ‘Intayoberana’ ryateguje igitaramo urubyiruko ruzigishirizwamo kudacika intege

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 May 2026 saa 10:57
Yasuwe :

Itorero Intayoberana rimaze kubaka izina mu mbyino n’imikino ishingiye ku muco mu Rwanda, ryateguje igitaramo bateganya gukorera mu ihema ryubatse muri Kigali Serena Hotel ku wa 25 Nyakanga 2026.

Uretse imbyino abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa binyuze mu ndirimbo z’umuco ndetse n’umukino uzaba ufite ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko gukora cyane no kudacika intege mu buzima.

Mu byo kwitega muri iki gitaramo cyiswe ‘Gira u Rwanda’ harimo imbyino gakondo zifite ubuhanga buhambaye, zizaba ziganjemo izisanzwe ziranga Intayoberana zirimo izifashisha ingoma, amayugi ndetse n’indirimbo zigaruka ku butwari, gukunda igihugu no kwigira.

Umuyobozi w’iri toreroAline Sangwa yabwiye IGIHE ati “Tumaze igihe mu myiteguro kandi ibyinshi byamaze kujya ku murongo. Ubu turi kugenda tunoza utwa nyuma ariko iby’ingenzi byararangiye.”

Uyu mukino bateguye gukina muri iki gitaramo bahamya ko uzibanda ku rubyiruko rukunze gucika intege kubera ubushomeri, ibibazo by’ubuzima cyangwa kubura amahirwe, werekane ko gutsinda bishoboka igihe umuntu akomeje guharanira inzozi ze adacitse intege.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10Frw aha make, ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 25Frw mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 200Frw ku bazagura mbere.

Abazagurira itike ku muryango, itike izaba igura ibihumbi 15Frw, ibihumbi 25Frw n’ibihumbi 35Frw mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro azaba agura ibihumbi 250Frw.

Itorero Intayoberana rimaze imyaka icumi ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda by’umwihariko mu mbyino gakondo.

Ni itorero rifite ababyinnyi barenga 40 rikaba rimaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu birenga 25.

Itorero Intayoberana ryateguje igitaramo ‘Gira u Rwanda’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages