00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ‘Ibihame by’Imana’ ryateguje album yaryo ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 January 2025 saa 03:38
Yasuwe :

Itorero Ibihame by’Imana ryateguje album yaryo ya mbere izaba igizwe n’indirimbo icumi, rimaze iminsi riri gukora.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’itorero ‘Ibihame by’Imana’, Alain Murayire, yavuze ko bamaze igihe bahugiye mu gukora kuri album yabo ya mbere izaba igizwe n’indirimbo icumi.

Ati “Kuva twarangiza igitaramo ‘Mutarama turatarama’ twahise dutangira gukora kuri iyi album. Izaba igizwe n’indirimbo icumi zose zihuriye ku kuba zigaruka ku muco wacu nk’uko twiyemeje kuwusigasira.”

Murayire ahamya ko gukora indirimbo zabo nk’itorero Ibihame by’Imana ari intambwe yo gushyigikira umuco gakondo, hongerwa umubare w’ibihangano bishingiye ku muco.

Ati “Usanga tujya kubyina tukiga iz’abandi, nibyo kuko inyinshi ni nziza ariko natwe twifitemo abahanzi bafite impano ku buryo twumva ko twatanga umusanzu wacu mu gukomeza gusigasira umuziki ushingiye ku muco.”

Itorero Ibihame by’Imana ni rimwe mu afite amazina akomeye mu Rwanda nubwo bamwe mu bari barigize baherutse kurisezeramo bagashinga iryabo bise ‘Ishyaka ry’intore’, rinaherutse gukora igitaramo cyaryo cya mbere.

Ku rundi ruhande, nubwo hari abasezeye mu Itorero Ibihame by’Imana, abarisigayemo bavuga ko nta gikuba cyacitse kuko nabo bakomeje ibikorwa byabo ku buryo uretse na album banateganya ibindi bikorwa birimo n’igitaramo.

Itorero ‘Ibihame by’Imana’ ryateguje album yaryo ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages