00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itariki y’ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce yamenyekanye

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 6 April 2026 saa 08:30
Yasuwe :

Byamenyekanye ko umuraperi Taylor Swift n’umukinnyi wa Kansas City Chiefs, Travis Kelce, bazakora ubukwe mu mpeshyi ya 2026 nyuma y’igihe kinini bari mu munyenga w’urukundo.

Ni ubukwe buzabera muri hoteli y’inyenyeri eshanu iherereye muri Leta ya Rhode Island, aho Swift asanzwe afite urugo ndetse asanzwe ahamarana igihe kinini n’uyu mukunzi we bitegura kurushinga.

Ni ubukwe kandi bw’akataraboneka buteganyijwe kuba ku wa 13 Kamena 2026 nk’uko amakuru y’ikinyamakuru Harpar’s Bazaar abigaragaza.

Ni igihe bahisemo kuko bizanabafasha kugira ukwezi kwa buki nta nkomyi, ugendeye ku ngengabihe y’irushanwa rya NFL uyu mugabo akinamo.

NFL izakinwa mu kwezi gukurikiyeho kwa Nyakanga, ibizatuma abona umwanya wo kuruhuka bihagije agasubira mu kibuga afite imbaraga.

Byatangajwe ko bizigamye amafaranga atubutse kugira ngo babashe kwishyura hoteli ikomeye yitwa Ocean House iherereye i Watch Hill muri Leta ya Rhode Island.

Amakuru avuga ko ubu bukwe butazitabirwa na benshi ariko bigateganywa ko ibyamamare byinshi bizabutaha. Abantu babarirwa muri 150 ni bo byitezwe ko bazabwitabira.

Taylor Swift na Travis Kelce bazakora ubukwe mu mpeshyi ya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages