Nubwo atigeze yerura ngo avuge itariki y’iki gitaramo, Israel Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yateguje abanye-Tanzania ko agiye kubataramira, ati “Hello Tanzania!”
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi azataramira muri Tanzania mu Ugushyingo 2024 nubwo nta makuru menshi yigeze atangaza y’itariki nyir’izina ndetse n’ahazabera iki gitaramo.
Iki gitaramo kizaba gikurikiye icyo Israel Mbonyi yakoreye i Bujumbura mu ntangiriro za 2023, icyo yakoreye muri Kenya muri Kanama 2024 ndetse n’ibindi bibiri aherutse gukorera muri Uganda yaba i Kampala n’i Mbarara muri Kanama 2024.
Israel Mbonyi ubwo aherutse kuganira na IGIHE yavuze ko uretse ibi bitaramo bizenguruka ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ateganya gukorera ibindi muri Mozambique ndetse no muri Afurika y’Epfo nubwo atavuze amatariki nyiri zina yabyo.
Uyu muhanzi ari mu bamaze iminsi bahagaze bwuma mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko nyuma yo kwiha umurongo wo gukora indirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!