00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yateguje ab’i Rubavu igitaramo ‘Icyambu4’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 November 2025 saa 10:28
Yasuwe :

Mu gihe Israel Mbonyi ari mu myiteguro y’igitaramo ‘Icyambu4’ kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, yamaze guteguza ikindi gitaramo gikomeye kizabera i Rubavu ku kibuga cya Nengo ku wa 1 Mutarama 2026.

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025 mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bamurikaga imikoranire y’uyu muhanzi na Airtel, Israel Mbonyi yemeje ko nyuma y’igitaramo kizabera i Kigali ku wa 25 Ukuboza 2025, azahita akomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026.

Iki gitaramo Israel Mbonyi yavuze ko yagitekereje mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi be batuye hanze ya Kigali mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi be.

Mu kiganiro na IGIHE, Israel Mbonyi yavuze ko bateganya gukora ibitaramo bizenguruka ahantu hanyuranye ariko bikazatangirira i Rubavu, ati "Mfatanyije na Airtel turi kureba ko twazenguruka ahantu henshi hashoboka gusa Rubavu niyo izabanza nyuma ya Kigali."

Uyu muhanzi atangiye gutekereza gutaramira mu Ntara ku nshuro ya kane y’ibi bitaramo yatangiye mu 2022, akagira umwihariko w’uko ibyo yakoze byose byitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Israel Mbonyi wamaze guteguza igitaramo cye cy’i Rubavu ni ubwa kabiri azaba ahataramiye mu byo yiteguriye nyuma y’icyo yakoreye i Huye muri Gashyantare 2020.

Ibi bitaramo byose Israel Mbonyi azabimurikiramo album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ aherutse kumurikira abakunzi be mu Intare Conference Arena ku wa 6 Ukwakira 2025.

‘Hobe’ ibaye album ya gatanu ya Israel Mbonyi nyuma ‘Number One’ yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yayimurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Mu 2023 ni bwo Israel Mbonyi yaherukaga gusohora album yise ‘Nk’umusirikare’. Iyi yari ikurikiye "Mbwira" na "Icyambu" yamurikiye muri BK Arena mu 2022.

Israel Mbonyi yateguje ab'i Rubavu igitaramo 'Icyambu4'
Israel Mbonyi arasoza igitaramo cy'i Kigali akomereza i Rubavu, aho azatangirira urugendo rw'ibizabera mu zindi ntara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages