Bijyanye no kuba igitaramo cyabereye hanze y’Umujyi wa Bruxelles, hari hateguwe imodoka zafashije abantu kugera no kuva aho cyabereye.
Uyu muhanzi uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yataramiye muri hoteli yitwa ‘Dolce La Hulpe’ iherereye hanze ya Bruxelles iminota nka 20-25 uramutse ugenda n’imodoka.
Ni ku nshuro ya gatatu Israel Mbonyi akoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi kandi abakunzi be bakamwitaba ari benshi.
Nyuma yo kuva mu Bubiligi, byitezwe ko ku wa 20 Kamena 2026 Mbonyi azakomereza mu Budage, ahave ajya mu Bwongereza mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026 mbere y’uko asoreza ibi bitaramo muri Suède ku wa 5 Nyakanga 2026.
Amafoto: Rutayisire Jessica



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!