Israel Mbonyi wataramiye mu Bubiligi ku wa 13 Kamena 2026, ubwo yashimiraga abakunzi be mbere yo kwerekeza mu Budage yanaboneyeho guteguza abo mu Budage aho agiye gukomereza ibitaramo bye.
Ati “Imana ibahe umugisha mu Bubiligi, twagiranye umugoroba udasanzwe, byari umugisha udasanzwe. Noneho rero abo mu Budage, turaza kuba dutaramana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026 ntimuzabure.”
Israel Mbonyi witezwe n’abakunzi be benshi mu Budage, byitezwe ko azataramira mu Mujyi wa Braunschweig.
Israel Mbonyi uri mu bitaramo bizenguruka u Burayi, byitezwe ko azava mu Budage akomereza mu Bwongereza mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026 mbere y’uko asoreza ibitaramo bye muri Suède ku wa 4 Nyakanga 2026.
Nyuma y’ibi bitaramo Israel Mbonyi azahita ataha mu Rwanda aho azanahita atangirira imyiteguro y’ibindi bizenguruka East Africa mu bihugu nka Uganda, Tanzania na Kenya.
Uretse ibitaramo bizenguruka ibihugu bya East Africa, Israel Mbonyi wanamaze guteguza album cyangwa EP nshya, yanateguje igitaramo ‘Icyambu5’ aho agiye gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Uyu muhanzi afite agahigo ko kuba ariwe wenyine umaze gukorera ibitaramo bine muri BK Arena yikurikiranya kandi igakubita ikuzura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!