00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi mu Bubiligi, Gen-Z Comedy, Bruce Melodie na The Ben i Musanze… Weekend yahumuye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 June 2026 saa 09:54
Yasuwe :

Mu gihe benshi bahanze amaso igikombe cy’Isi kigiye gutangira kubera mu bihugu nka Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu Rwanda naho uretse kugikurikira hanateguwe ibirori binyuranye by’umwihariko mu mpera z’icyumweru.

Ibi ni bimwe mu birori n’ibikorwa by’imyidagaduro bizaranga izi mpera z’icyumweru.

Ariel Wayz na Logan Joe barasusurutsa abitabira Gen-Z Comedy

Kuri uyu wa 11 Kamena 2026 abitabira igitaramo cya Gen-Z Comedy gitegerejwe kubera muri Camp Kigali, barasusurutswa n’abahanzi barimo Ariel Wayz na Logan Joe.

Uretse aba bahanzi, umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Royal FM, Aissa Cyiza ni we mutumirwa w’umunsi uza kuganiriza urubyiruko rwitabira iki gitaramo.

Aba bose biyongera ku banyarwenya biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy, Rusine na Kim Kiwi w’i Burundi bari bube basusurutsa abakunzi b’ibi bitaramo baba bakoraniye mu ihema rya Camp Kigali.

Kivumbi King arataramira Kicukiro

Kivumbi King uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yiyambajwe mu gitaramo cyo kongera gufungura akabari ka ‘Maison Noir’ kari kamaze iminsi mu bikorwa byo kuvugururwa.

Kivumbi King ufite indirimbo nyinshi nshya, azataramana n’abakunzi be ku wa 12 Kamena 2026.

Bruce Melodie na The Ben baraba bari i Musanze

Kimwe mu bitaramo binini bitegerejwe mu Rwanda ni ikigomba guhuza Bruce Melodie na The Ben n’abandi bahanzi barimo Kitoko na Bwiza kikazabera muri Stade Ubworoherane ku wa 13 Kamena 2026.

Iki gitaramo kiri mu mujyo w’Iserukiramuco rizenguruka Igihugu ryiswe ‘Summer Tour’ ritegurwa na sosiyete imaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo ‘Watu Wave’ ifatanyije n’iyitwa ‘Artland’.

Ibi bitaramo bitangiriye mu Karere ka Musanze byitezwe ko bizakomereza mu yindi mijyi nka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, Nyamata ku wa 27 Kamena 2026 na Rubavu ku wa 4 Kamena 2026.

Riderman na Bwiza bategerejwe i Rubavu

Riderman na Bwiza bategerejwe mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bahanzi bo mu Karere ka Rubavu bitwaye neza muri uyu mwaka, bakazasusurutsa abazaba babyitabiriye.

Ni ibihembo bizatangirwa mu Karere ka Rubavu ku wa 13 Kamena 2026.

Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bubiligi

Israel Mbonyi ategerejwe gutaramira mu Bubiligi mu gitaramo kizaba ku wa 13 Kamena 2026.

Igitaramo cy’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana byitezwe ko kizabera muri hoteli yitwa ‘Dolce La Hulpe’ iherereye hanze ya Bruxelles iminota nka 20-25 uramutse ugenda n’imodoka.

Ni hoteli iherereye mu ishyamba ryitwa ’Sonian’, aho bamwe mu bazitabira iki gitaramo bahamya ko babonye amahirwe yo gusohoka mu Mujyi bagatemberera hanze gato ya Bruxelles.

Prosper Nkomezi agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Prosper Nkomezi uherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Leta ya Iowa ari naho atuye.

Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 14 Kamena 2026, mu gihe amatike ari kugura 30$ mu myanya isanzwe, 50$ muri VIP ndetse na 80$ ku bakundana bazakijyanamo.

Papi Claver na Dorcas bazasusurutsa abakunzi b’umuziki wabo muri Kigali Universe

Ku wa 14 Kamena 2026 muri Kigali Universe hazabera igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyitwa ‘Kingdom night’ cyatumiwemo Papi Claver na Dorcas.

Iki gitaramo cyatumiwemo aba bahanzi bari mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kucyinjiramo ni 5.000Frw ku bakomeje kugura amatike kare n’ibihumbi 10 Frw ku bazayagurira ku muryango.

Prince agiye kwizihiza imyaka icumi amaze atera urwenya

Umunyarwenya Prince wamamaye nka ‘Uzagende kuri Moto’ ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu mirimo yo gutera urwenya.

Ni igitaramo kizabera muri Institut Français du Rwanda ku wa 12 Kamena 2026, akazaba ari kumwe n’abandi banyarwenya nka Michael Sengazi, Herve Kimenyi na Babu Joe.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa na Davis D ari kumwe na DJ Julzz.

Prince agiye kwizihiza imyaka icumi amaze atera urwenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages