Isomo Mani Martin yigiye kuri Sauti Sol bakoranye indirimbo yamaze kujya hanze (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mapenzi’ yahuriyemo n’itsinda rya Sauti Sol rikomeye mu muziki wa Afurika.

Iyi ndirimbo yari imaze igihe itegerejwe na benshi yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2019. Amashusho yayo yari amaze umwaka n’imisago yarafashwe kuko muri Mutarama 2018 aribwo iri tsinda ryaje mu Rwanda.

Mani Martin yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo impamvu bahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe ari uko ingengabihe ye na Sauti aricyo yahuriyjeho bagasanga ari cyo cyiza.

Ati “Ni uko iki gihe aricyo ingengabihe yacu twese yahurijeho nta kindi kibazo cyabaye ku buryo yatinda.”

Bien-Aimé Baraza wo muri Sauti Sol muri iyi ndirimbo hari aho aririmba Ikinyarwanda, ati “Njyewe nawe tubanye neza sinshaka ko dutana, nshaka kugumana nawe, nyinjiza mu bwami bw’urukundo rwawe kuko njye numva filingi, nyereka urukundo.”

Mani Martin yavuze ko bajya muri Studio, Bien-Aimé Baraza yakunze igitero cye cyatangiraga indirimbo bakaza kugurana umwe akaririmba agace k’undi.

Uyu muhanzi avuga ko ikintu gikomeye yigiye mu gukorana na Sauti Sol ari uburyo yabonye aba bahanzi bakoresha igihe cyabo neza, nta saha n’imwe bapfushije ubusa kandi n’ubwo ari abahanga bahozaho bakora imyitozo mu buryo bw’imiririmbire.

Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda.

Amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Meddy Saleh naho amajwi akorwa na Mastola, Pastor P ndetse na Polycarp Otieno wa Sauti Sol.

Itsinda rya Sauti Sol rigizwe n’abasore bane: Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno ubakorera indirimbo akanabacurangira gitari.

Ni rimwe mu matsinda mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kandi rifite ibihangano bishimisha benshi.

Mani Martin yakuye amasomo akomeye kuri Sauti Sol
Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe muri Mutarama 2018
Meddy Saleh niwe watunganyije amashusho y'iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza