00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’ubukwe Sheilah Gashumba yifuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2026 saa 02:58
Yasuwe :

Umunyamakuru akaba n’umwe mu bakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Sheilah Gashumba, yatangaje ko yifuza gukorera ubukwe ku Mugabane w’u Burayi, kure y’urusaku n’igitutu bikunze kuranga ubukwe bw’ibyamamare muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Live, Sheilah yavuze ko atekereza ku bihugu n’uduce turimo u Busuwisi, Monaco na Santorini mu Bugereki, nk’ahantu hashobora kubera ibirori by’ubukwe bwe.

Yasobanuye ko yifuza ko we n’umukunzi we, Alex Bidandi babanza gusezerana imbere y’amategeko muri Monaco, nyuma bagakorera ibirori nyamukuru by’ubukwe i Santorini, ikirwa cyo mu Bugereki kizwiho kwakira ba mukerarugendo.

Abagize imiryango yabo n’inshuti zo muri Uganda bo ngo batumirwa mu muhango wo gusaba no gukwa, uzabera i Kampala.

Sheilah yavuze ko ubukwe yifuza atari ubw’abantu benshi cyangwa ubwo kwerekana ubutunzi, ahubwo ari ibirori byihariye bizitabirwa n’abantu bake kandi ba hafi yabo.

Sheilah yanagaragaje ko we na Alex bahisemo kutagaragaza cyane urukundo rwabo mu ruhame, nubwo bafite amafoto menshi bafatiwe hamwe.

Ati “Abantu bakwiye kumva ko dufite amafoto menshi meza turi kumwe, kandi hari impamvu atashyizwe hanze.”

Nubwo yagaragaje ahantu hatandukanye atekereza gukorera ubukwe, Sheila Gashumba ntiyatangaje igihe buzabera cyangwa ngo yemeze ko imyiteguro yabwo yamaze gutangira.

Sheilah Gashumba yifuza ko kumusaba no kumukwa byazabera i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages