Amakuru IGIHE yabonye ni uko IShowSpeed yageze i Kigali Saa yine z’ijoro zirengaho iminota hafi 40, imodoka zijya kumufata mu kibuga cy’indege imbere. Bivugwa ko yageze mu Rwanda atari mu ndege rusange.
Yahise yerekeza mu Karere ka Musanze aho yaraye mbere y’uko azindukira muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mutarama 2026.
Byitezwe ko kuri gahunda ze agomba kuva i Musanze yerekeza i Kigali aho agomba kubanza gutembera mu mujyi gato harimo n’urugendo agomba gukora kuri moto hanyuma akabona kwinjira muri Stade Amahoro aho ari burebere umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice ubwo yemezaga amakuru y’uko uyu musore agomba kwitabira uyu mukino, yagize ati “IShowSpeed azadususurutsa, cyane cyane ko nubwo akunda umupira w’amaguru ariko harimo no guha agaciro umupira w’amaguru w’abakobwa. Ni igikorwa cyiza twashimira ababitegura barimo RDB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere] na Minisiteri ya Siporo.”
“Mu karuhuko k’igice cya mbere afite ibyo azakora ndabibahishiye, abazaza kuri Stade Amahoro ejo bazabibona.”
Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho atambutsa amashusho imbonankubone ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!