Ibyo kwambara uyu mupira byagaragaye ubwo uyu musore w’imyaka 21 yafatanaga ifoto n’umuhanzikazi Jackline Acheampong wamamaye nka Gyakie muri Ghana no hanze yayo.
Uyu mukobwa mu ifoto yashyize kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ni ho iShowSpeed agaragara yambaye uyu mupira.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mupira wakozwe na sosiyete ebyiri zirimo iya Kanyamico ndetse na Realm Collectiv.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko nyuma y’aho abagize izi sosiyete bamenye urugendo rw’uyu musore bahisemo kuzamuha impano y’umwe mu mipira bakora, biyemeza gufatanya ngo bazakore umupira wihariye.
Nyuma y’aho iShowSpeed ageze mu Rwanda, bamusanze kuri BK Arena aba ari ho bamuhera uyu mupira. Bivugwa ko impamvu atawambaye ari i Kigali ari uko yari ahafite igihe gito kuko yahise yerekeza muri Kenya.
iShowSpeed amaze iminsi azenguruka ibihugu bitandukanye muri Afurika dore ko uretse u Rwanda yagiye mu bindi birimo Afurika y’Epfo, Ghana yanambariyemo uyu mupira wakorewe mu Rwanda, Ethiopie, Maroc aho yasusurukije abitabiriye umukino wa nyuma wa CAN wahuje Maroc na Senegal n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!