00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Sonia wabaye Miss Heritage yarongowe (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 September 2024 saa 12:10
Yasuwe :

Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’u Rwanda w’Umurage (Miss Heritage Rwanda ) mu 2021, yarushinze na Joël Bahoza bari bamaze igihe bakundana.

Ku wa 7 Nzeri 2024 nibwo habaye umuhango yo gusaba no gukwa, wabereye mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, habayebaho umuhango wo gusezerana mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro, ni mu gihe kandi mu mugoroba abatumiwe bishimanye n’inshuti n’imiryango muri Romantic Garden ku Gisozi.

Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, gusa muri Kamena uyu mwaka nibwo yagaragaje umusore wamutwaye umutima yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram.

Icyo gihe yanashyize amafoto ye na Dr. Joël Bahoza usanzwe ari umuganga ukora muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe 2021 mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’u Rwanda w’Umurage (Miss Heritage Rwanda ) mu 2021, yarushinze na Joël Bahoza
Joël Bahoza ni uku yaserutse
Uyu mukobwa yari aberewe
Ubwo bari bagiye gusezerana mu rusengero
Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’u Rwanda w’Umurage (Miss Heritage Rwanda ) mu 2021, yarushinze na Joël Bahoza bari bamaze igihe bakundana
Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’u Rwanda w’Umurage (Miss Heritage Rwanda ) mu 2021, yarushinze na Joël Bahoza bari bamaze igihe bakundana
Ishimwe Sonia n'umugabo we ubwo bari baje mu muhango wo kwiyakira
Inshuti n'abavandimwe bari bagiye kubashyigikira
Ishimwe Sonia na Joël Bahoza ubwo basezeranaga
Abasore bari bagiye gushyigikira mugenzi wabo
Inkumi zari zagiye gushyigikira Ishimwe Sonia
Ishimwe Sonia na Joël Bahoza baturirwaho umugisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .