Ibi bikubiye mu mashusho uyu muhanzi yasangije abamukurikira mu rwego rwo gushimira Imana yamubashishije kuba amaze imyaka icumi akora umuziki.
Ati “Uyu mwaka nujuje imyaka icumi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndabyibuka kuva nakora album yanjye ya mbere mu 2014 ni ibintu bidasanzwe. Uyu munsi rero kuba ngihagaze mu murimo ni ishimwe ridasanzwe cyane.”
Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2024 yujurijemo imyaka 10 amaze akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamubereye udasanzwe ahamya ko igitaramo agiye gukora nacyo kizaba kidasanzwe kuko gitandukanye n’ibyo asanzwe akora.
Ku rundi ruhande, Israel Mbonyi yavuze ko mu myaka icumi amaze mu muziki ari ko agenda arushaho gutinya no kubaha Imana cyane.
Ati “Naratsinzwe kenshi mu bintu bitandukanye, ariko Imana ikongera ikambyutsa […]ikansubiza ku murongo.”
Israel Mbonyi ashimira Imana ko ubushuti bwe nayo bwakuze cyane kubera ibyo yanyuzemo bidasanzwe, ati “Nubwo abantu babona ibintu byiza byinshi, ibyo umuntu aba yaranyuzemo ni byinshi kandi bikomeye. Uko ndushaho kuzamuka ni ko ndushaho kumva ncishijwe bugufi cyane imbere y’Imana.”
Israel Mbonyi yanaboneyeho gusaba abakunzi b’umuziki kuzitabira igitaramo cye ‘Icyambu3’.
Uyu muhanzi yahamije ko nyuma yo kuzenguruka ahantu henshi cyane abantu bakwiye kwitabira igitaramo agiye gukorera mu rugo.
Israel Mbonyi utegerejwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, amaze igihe azenguruka mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Canada, Australia ndetse no mu Bubiligi.
Ushaka kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi wanyura hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!