Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rubuga rwa Twitter, yanditse ashimira Perezida Kagame ku bw’amahoro n’umutekano u Rwanda rufite.
Yanditse agira ati “Warakoze Kagame, udahari nta mahoro.”
Thank you Kagame
No you no peace ️@PaulKagame pic.twitter.com/kgBkgp3bvP
— Harmonize (@harmonize_tz) April 11, 2023
Ni ubutumwa bwakiranwe yombi na benshi mu bakurikira uyu muhanzi barimo n’Abanyarwanda bamushimiye cyane ndetse bamusaba kuzagaruka agasura u Rwanda afite umwanya uhagije, akareba neza ibyo rwagezeho.
Nyuma y’ubu butumwa, Harmonize yahise ahindura ifoto imuranga kuri Konti ye ya Instagram, ashyiraho iya Perezida Kagame isimbura iy’ibendera ry’u Rwanda yari imazeho iminsi ine.
Harmonize aheruka gusura u Rwanda muri Mutarama ubwo yari mu butembere no gusura inshuti ye, Bruce Melodie wamutembereje ahantu hatandukanye harimo inyubako ya BK Arena, imihanda itandukanye ya Kigali nka Nyamirambo ahazwi nko mu marangi n’ahandi.
Nyuma yo kubona ibyiza u Rwanda rwagezeho, uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ubwo u Rwanda n’amahanga byatangiraga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhanzi ni umwe mu banditse ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe.
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi b’icyitegererezo muri Afurika, dore ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye, ashimirwa ku ntambwe amaze kugeza ku Rwanda n’abarutuye nyuma y’igihe gito iki gihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2021, Perezida Kagame yahawe Igihembo cy’Umuyobozi wagaragaje impinduka mu mwaka wa 2020 (African Impact Leadership) mu cyiciro cyiswe “Umunyafurika w’Umwaka”, cyatanzwe n’Ikigo cy’Itumanaho, African IMPACT Magazine, gikorera i Accra muri Ghana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!