Mu gihe bujuje imyaka 10 babana nk’umugore n’umugabo, Ishimwe Clement yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko guhitamo Butera Knowless ari cyo cyemezo cyiza kurusha ibindi byose yafashe mu buzima bwe.
Yagize ati "Hashize imyaka icumi tuvuga ‘Yego’, tutazi ibyo ubuzima bwari buduteganyirije. Nyuma y’iyi myaka yose, mvugishije ukuri, navuga ko kuguhitamo ari cyo cyemezo cyiza nafashe mu buzima bwanjye. Ntabwo byahoraga byoroshye. Twagize ibihe byiza n’ibitugora, ibitwenge n’amarira. Ariko muri ibyo bihe byose, urukundo rwacu rwakomeje gukomera kurusha ibibazo byose twahuye na byo."
Ishimwe Clement yakomeje ashimira umugore we wamubaye hafi mu bihe bitandukanye banyuzemo, avuga ko bishimira ubuzima bubakiye ku rukundo, kwizerana n’urwibutso rwiza bazahorana.
Yavuze ko nubwo bamaze imyaka 10 babana nk’umugore n’umugabo, yifuza ko bazakomezanya urugendo rw’urukundo imyaka myinshi iri imbere, agaragaza ko intego ye ari ukubana na Knowless indi myaka ijana.
Ku rundi ruhande, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Butera Knowless, yibukije Ishimwe Clement ko uretse imyaka 10 bamaze bashyingiranywe, banamaze imyaka 15 bakundana.
Ati “Iyi myaka yabaye impano idasanzwe! Si uko buri gihe ibintu byahoraga ari byiza, ahubwo ni uko muri buri gihe twanyuzemo, twakomeje kubaka, gukura, kurota no guhitamo gukomezanya uko byagenda kose. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ukuboko kw’Imana muri buri gice cy’urugendo rwacu. Yatubereye indahemuka mu buryo budasanzwe, kandi nta wundi muntu nari kwifuza kugendana na we uru rugendo uretse wowe. Buri munsi nshimira Imana ko yaduhuje kandi ikampa inshuti iruta izindi zose. Umuntu uhora amba hafi, urirana nanjye, usekana nanjye.”
Butera Knowless yashimiye Imana yabahaye abana beza, ati “Nshimira Imana ko yaduhaye abakobwa beza ikanaduha amahirwe yo kuba ababyeyi babo. Nyishimira kandi ko yakomeje kutuyobora, ikarinda urugo rwacu, ikanaduha imigisha irenze kure ibyo twari dukwiriye. Umutima wanjye wuzuye ishimwe ku rugendo twanyuzemo, kandi nuzuye amatsiko n’ibyishimo byo kubona aho Imana ikomeje kutuganisha.”
Knowless na Clement bakoze ubukwe ku wa 7 Kanama 2016. Bafitanye abana batatu barimo Ishimwe Or Butera wavutse mu 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 ndetse n’umuhungu wavutse ku wa 3 Werurwe 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!