00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isheja Sandrine yibarutse umuhungu

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 February 2017 saa 04:59
Yasuwe :

Isheja Sandrine yibarutse umwana w’imfura, ni ibyishimo by’inyongera kuri uyu munyamakuru n’umugabo we Kagame Peter nyuma y’amezi agera kuri arindwi barushinze.

Isheja na Kagame bari bamaranye igihe kinini bakundana, bambikanye impeta y’urukundo kuwa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana iteka imbere y’amategeko kuwa 15 Nyakanga 2016.

Sandrine yibarutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017. IGIHE yahawe amakuru ko umubyeyi n’umuhungu we bameze neza. Yabyariye ku Kimironko mu bitaro bya Kigali Medical Center.

Uncle Austin ukorana na Isheja Sandrine yanditse kuri Instagram agira ati “Ishya n’ihirwe Isheja Sandrine na Kagame. Ako gahungu mukabwire muti ikaze ku Isi.”

Isheja Sandrine na Kagame bibarutse umuhungu

Sandrine Isheja, ni umunyamakuru wakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm ndetse ni umwe mu bayobozi bakuru bayo.

Bibarutse nyuma y'amezi agera kuri arindwi barushinze
Isheja na Kagame basezeranye kuwa 15 Nyakanga 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages