Uretse gukora ivugabutumwa, Pasiteri Ramjaane Joshua, anakora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye baba abo mu Rwanda ndetse no gufasha Impunzi n’abimukira baba bisanze muri Amerika nta bufasha cyangwa batazi igikurikiraho.
Ni ibikorwa byose akora abinyujije mu Muryango Ramjaane Joshua Foundation n’abafatanyabikorwa barimo Itorero akoreramo umurimo rya Westover Hills Church of Christ na ATAWALE International Ministry.
The Ramjaane Foundation iherutse gutegura ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwisanzure [Freedom Celebration], byabaye ku wa 28 Kamena 2025, i Texas byitabirwa n’abarimo abaturutse hirya no hino muri Amerika ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Ni ibirori byaranzwe no gusangizanya Ijambo ry’Imana, umuco, imbwirwaruhame zitandukanye, imbyino gakondo ndetse n’abahanzi bafashije mu gususurutsa ibi birori.
Pasiteri Ramjaane Joshua yavuze ko ategura ibi birori abinyujije muri Ramjaane Joshua Foundation, kugira ngo ahuze Abanyamerika n’abimukira ndetse n’impunzi.
Ati “Freedom Celebration tuyitegura kugira ngo ihuze abimukira n’impunzi kugira ngo tubahuze n’Abanyamerika cyane. Ni umunsi abantu basangizanya ibihe banyuzemo bakigera muri Amerika, abenshi kuko baba barabaye mu buzima bubi, intambara ariko nyuma bakaza kubona ubwisanzure.”
Ramjaane Joshua Foundation muri Peru
Hagati ya tariki 1-11 Nyakanga 2025, Pasiteri Ramjaane Joshua yagize uruzinduko rw’akazi rwaranzwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa no gufasha abatishoboye muri Peru, igihugu giherereye muri Amerika y’Amajyepfo.
Muri iki gihugu hari ishuri ryahoze ari Ikigo cy’Impfubyi, risanzwe rikorana na Ramjaane Joshua Foundation, binyuze mu guha ibikoresho abana baryigamo ndetse no kubafasha kubona uburyo bwo kwiga cyangwa kubashakira amashuri abakira [Scholarships].
Pasiteri Ramjaane Joshua yavuze ko mu minsi 10 yamaze muri Peru, yahigiye byinshi ari ko na we yagize umwanya uhagije wo kwigisha urubyiruko uko rwabyaza umusaruro impano rufite ariko rukabihuza no gukorera Imana.
Ati “Njyewe nari nagiye ngiye kwigisha urubyiruko ibijyanye no kwigirira icyizere no gukoresha impano zabo mu guteza imbere Igihugu cyabo no gukorera Imana. Ikindi twabashije gukora ni ukwigisha urubyiruko imyitwarire myiza no gukoresha neza impano zarwo.”
Pasiteri Ramjaane Joshua yavuze ko mu bihe biri imbere ateganya gutangiza Ishami ry’Umuryango Ramjaane Joshua Foundation muri Peru, kugira ngo ibikorwa byaho bijye bibona uko bikurikiranwa mu buryo bworoshye.
Ati “Icyo gihe tuzaba dufiteyo ikipe ishinzwe gukurikirana ibikorwa byacu, ndacyashaka uko nabona ibyangombwa hano mu Rwanda, kugira ngo nandikishe Umuryango Ramjaane Joshua Foundation, noneho mbone uko nagura amashami yawo no muri Peru tuzahita tujya gukorerayo.”
Guhuza urubyiruko rwa Afurika rugategurwamo abayobozi b’ejo
Pasiteri Ramjaane Joshua uvuye muri Peru yahise yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia ahabereye Inama y’Ihuriro ry’Urubyiruko izwi nka East Africa Youth Conference, ku wa 19 Nyakanga 2025.
Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Ramjaane Joshua Foundation na ATAWALE Internation Ministry, hagamijwe guhuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika kugira ngo ruganire kandi runaganirizwe ku gukorera Imana, guteza imbere ibihugu ruturukamo no gutegurirwa kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.
Pasiteri Ramjaane Joshua ati “Ikigamijwe ni uguhuza urubyiruko, harimo ikinyuranyo kinini hagati y’urubyiruko n’abantu bakuze. Ni ivugabutumwa ariko no gutegura urubyiruko mu kuba abayobozi b’ejo hazaza. Ni gute wakora ivugabutumwa muri iki kinyejana turimo, umuntu agakura akabura umusimbura.”
Uretse Pasiteri Ramjaane Joshua uzakora ivugabutumwa muri East Africa Youth Conference, hari abandi bavugabutumwa batumiwemo barimo uzayobora iyi nama, Samuel Belayneh na Zelalem Abebe uzakora ivugabutumwa akanageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!