Uyu muraperi atangaje ibi habura iminsi ibiri ngo iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi basaga 11 b’abanyarwanda na Demarco kibere muri BK Arena.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yanditse agira ati “Nihanganishije abafana banjye, bambonye ku butumwa bwamamaza igitaramo cya Demarco i Kigali , ni ikosa ryakozwe kuko njye ntabwo nzaririmba muri kiriya gitaramo kandi biri gukosorwa. Murakoze cyane!”
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Mutarama 2023 kizabera mu nyubako ya BK Arena.
Abahanzi basigaye ku rutonde barimo Ariel Wayz, Bushali, Deejay Pius, Chris Eazy, Kivumbi King, Sintex, Spax, Dee Rugz, BigBang Bishanya, Davy Ranks na Demarco.
Ish Kevin uherutse kuzuza abantu basaga 10000 bamukurikira ku rubuga rwa Spotify amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ari mu myiteguro y’igitaramo cya Trappish Concert ateganya gukorera i Burundi.
Hashize ukwezi kumwe uyu muraperi amurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda EP (Extended Play) yise ‘Long way Up’ ikubiyeho indirimbo eshanu.
Ubutumwa bwa Ish Kevin
Sorry to my fans who saw me on the poster of Demarco show in Kigali,it was an error coz I won't be performing there kandi birimo gukosorwa .Asante sana
— CALL YA BOSS📞 (@Ishkevin_) January 25, 2023


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!