Ubwo Logan Joe yari ku rubyiniro amaze kuririmba izindi ndirimbo yitegura gusoza umwanya we, yazamuye imwe mu ndirimbo yakoranye na Ish Kevin.
Mu gihe Ish Kevin yari amaze kuzamuka ku rubyiniro yitegura ko bayifatanya, abashyushyarugamba bari bayoboye igitaramo bamutanze imbere batangira gushimira Logan Joe, undi na we akomeza kuririmba biba uruvange rw’amajwi rutanyuze amatwi y’abari aho.
Abari ku buhanga bw’ibyuma bafashe icyemezo cyo gukuraho ibyuma byose bazimya n’amatara yo ku rubyiniro Logan Joe na Ish Kevin bajya babona ko basabwe kuva ku rubyiniro.
Ku rundi ruhande Logan Joe yari yagize igitaramo cyiza cyane ko ibihumbi by’abari bakoraniye muri BK Arena harimo benshi bazi umuziki we ndetse banabasha kuririmbana nawe nyinshi mu ndirimbo yari yateguye.
Logan Joe wari wakurikiye Kid From Kigali, yakuwe ku rubyiniro huti huti ngo asigire umwanya Ariel Wayz , nawe wakurikiwe na Juno Kizigenza mbere y’uko bakira Kitoko wakurikiwe na Riderman naho Davido we aza asoza.
Mu bandi bagaragaye ku rubyiniro barimo abavanga imiizki nka DJ Marnaud, Toxxyk, Alisha n’abandi banyuranye ndetse n’ababyinnyi barimo Divine Uwa wari kumwe n’itsinda rye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!