Uyu muraperi yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo kumva iyahuriwemo n’Abaraperi bo muri RDC batukaga u Rwanda n’abayobozi barwo.
Ati “Nyuma yo kumva indirimbo yabo nanjye nagize igitekerezo cyo gukora igaragaza ukuri kwacu, wenda njye sinifuje kuba hari abo natuka mu ndirimbo yanjye ahubwo numvaga nkwiye kubinyuza mu busizi nkagira ubutumwa mbagenera.”
Ish Kevin yavuze ko nta kindi yagendeyeho mu guhitamo abo bakorana iyi ndirimbo uretse kuba ari bo baganiriye bakumva neza igitekerezo cye.
Iyi ndirimbo itangizwa n’amagambo y’ubusizi yumvikanisha ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito ariko abagituye atari bato, ko ari igihugu cyubakiye ku bumwe, ubunyangamugayo gifite n’ubuyobozi bwiza.
Mbere y’uko iyi ndirimbo itangira, mu ijwi ry’ubusizi, aba baraperi bibukije abanyamahanga ko amakuru yabo aba yuzuyemo ibinyoma bati “Ingingo z’amakuru yanyu zuzuyemo ibinyoma [...] baduciriye imipaka ariko ni twe bo kurinda iwacu.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ehlers afatanyije na Pro Zed mu gihe inonosorwa na Kush Beats.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!