00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin na bagenzi be basubirije mu ndirimbo abo muri RDC batutse ubuyobozi bw’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 March 2025 saa 12:53
Yasuwe :

Ish Kevin yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda’ yahurijemo Abaraperi batandukanye barimo Bull Dogg, Kivumbi King, B-Threy na Kid from Kigali, irimo ubutumwa bugenewe abanyamahanga bakomeje gufatira ibihano u Rwanda.

Uyu muraperi yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo kumva iyahuriwemo n’Abaraperi bo muri RDC batukaga u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ati “Nyuma yo kumva indirimbo yabo nanjye nagize igitekerezo cyo gukora igaragaza ukuri kwacu, wenda njye sinifuje kuba hari abo natuka mu ndirimbo yanjye ahubwo numvaga nkwiye kubinyuza mu busizi nkagira ubutumwa mbagenera.”

Ish Kevin yavuze ko nta kindi yagendeyeho mu guhitamo abo bakorana iyi ndirimbo uretse kuba ari bo baganiriye bakumva neza igitekerezo cye.

Iyi ndirimbo itangizwa n’amagambo y’ubusizi yumvikanisha ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito ariko abagituye atari bato, ko ari igihugu cyubakiye ku bumwe, ubunyangamugayo gifite n’ubuyobozi bwiza.

Mbere y’uko iyi ndirimbo itangira, mu ijwi ry’ubusizi, aba baraperi bibukije abanyamahanga ko amakuru yabo aba yuzuyemo ibinyoma bati “Ingingo z’amakuru yanyu zuzuyemo ibinyoma [...] baduciriye imipaka ariko ni twe bo kurinda iwacu.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ehlers afatanyije na Pro Zed mu gihe inonosorwa na Kush Beats.

Ish Kevin yasohoye indirimbo 'Rwanda' yakomotse ku mujinya yatewe n'abaraperi bo muri RDC batutse u Rwanda n'abayobozi barwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .