Ibi bihembo byatanzwe bwa mbere bizashyikirizwa abahanzi ba muzika n’abakinnyi ba sinema babitsindiye ku Cyumweru, tariki ya 27 uku kwezi, saa tanu z’amanywa.
Kavukire Alex ukora ikiganiro Isango na Muzika afatanyije na Umuhire Rebecca kuri Radiyo Isango Star ndetse na Shimwayezu Cedric ukora iki kiganiro kuri Isango TV, nibo batangije iki gitekerezo kiza kwemerwa n’ubuyobozi bw’ikigo bakorera.
Mu kiganiro kidasanzwe ‘Special Christmas’ cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2020, aba banyamakuru batangaje urutonde rw’abegukanye ibihembo.
Amajwi yatanzwe binyuze mu buryo butandukanye; Abatoye banyuze kuri IGIHE bari bahawe 40%, Abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro amajwi yabo yahawe 20%, Ikipe ya Isango yari ifite 20% na 20% y’abagize akanama nkemurampaka.
Usibye aba bahembwe, hashimiwe cyane umunyamakuru Ally Soudy watangije ikiganiro Isango na Muzika, Phil Peter watumye gikomera na MTN Rwanda nk’umuterankunga wacyo.
Hashimiwe kandi Ishuri rya Muzika rya Nyundo ku ruhare rimaze kugira mu iterambere rya muzika ndetse na EAP (East African Promoters) yagaragaje ubushake bwo gushyigikira umuziki mu bitaramo bitandukanye.
Reba abatsinze
BEST MALE ARTIST
- Bruce Melody -Uwatsinze
Davis D
Meddy
Platini

BEST FEMALE ARTIST
Alyn Sano -Uwatsinze
Butera Knowless
Clarisse Karasira
Marina

NEW ARTIST
King Kivumbi
Kevin Kade
Nel Ngabo
Juno Kizigenza -Uwatsinze

BEST SONG OF THE YEAR
Closer by Uncle Austin ft Meddy & Yvan Buravan
Ntiza by Mr. Kagame ft B. Melody
Saa moya by Bruce Melodie
Igare by Mico the best -Uwatsinze

BEST AUDIO PRODUCER
Bob Pro
Ishimwe Clement
Element Eleeh -Uwatsinze
Madebeats

BEST VIDEO PRODUCER
Bernard Bagenzi
Cedric Dric
Eazy cuts
Meddy Saleh -Uwatsinze

BEST GOSPEL ARTIST
Christus Regnat Choir
James & Daniella
Aline Gahongayire
Israel Mbonyi -Uwatsinze

BEST ACTOR
Gratien Niyitegeka -Uwatsinze
Ramadhan Benimana (Bamenya)
Jean Bosco Uwihoreye (Ndimbati)
Emmanuel Ndayizeye (Nick)

BEST ACTRESS
Beatha Mukakamanzi (Maman Nick) -Uwatsinze
Jeannette Bahavu
Djalla Mukayizeri (KetchUp)
Antoinette Uwamahoro (Speransiya)

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!