Iri rushanwa rihuza aba ‘Content creators’ ritegurwa na CANAL+, rigamije kuvumbura, guteza imbere no gushyigikira urubyiruko rubifitemo impano idasanzwe.
Uyu mwaka, iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 13 byo muri Afurika birimo Bénin, u Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire, Congo, Gabon, Guinée, Mali, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda, Sénégal na Tchad.
Ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko abifuza kuryitabira basabwa kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 30 mu gihe kwiyandikisha byitezwe ko bizageza ku wa 25 Nzeri 2026.
Abifuza guhatana bashobora kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa ‘Creative Talents’ rwa CANAL+ mu gihe uzaba uwa mbere mu Rwanda azahabwa miliyoni 1Frw, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 700Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa ibihumbi 500Frw.
Batatu ba mbere bazaba bitwaye neza mu Rwanda ni bo bazahagararira igihugu mu cyiciro cyo guhatanira ku rwego rw’Afurika.
Mu irushanwa ry’umwaka ushize ubwo u Rwanda rwaryitabiraga bwa mbere, batatu bari babaye aba mbere ni Twahirwa Ravannelly, Solange Nishimwe na Sylvie Sugira, icyakora aba bose ntabwo bahiriwe no kugira igihembo begukana muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!