Ibirori byo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu kurimba ‘Miss World Top Model’ byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018.
Iradukunda Liliane yari yaserutse yambaye ikanzu y’umweru yadozwe na Tanga design [Niyitanga Olivier] usanzwe ari mu bahanga imideli bakomeye mu Rwanda yambaye n’inkweto ndende.
Akanama Nkemurampaka kabanje gutoranya abakobwa 32 ntiyabonekamo, barongera bariyerekana nyuma kaza guteranya amanota kanzura batanu bahize abandi.
Abakobwa baje mu myanya y’imbere barimo uwo muri Afurika y’Epfo waje ku mwanya wa Gatanu, uwo muri Korea aba uwa kane, Senegal aba uwa gatatu, uwo mu Bushinwa aba uwa kabiri umwanya wa mbere wegukanwa na Maëva Coucke wo mu Bufaransa.
Ibi birori byasusukijwe n’umuhanzi wo muri Mexique witwa Luis Fernando Allende Arenas wakuriwe ingofero na benshi.
Ikindi cyiciro giteganyijwe muri iyi minsi gifite amanota menshi ni icya ‘Head to head challenge’ aho abakobwa bari mu itsinda rimwe bahura buri wese akagaragaza ubuhanga bwe. Iradukunda Liliane we ari mu rya cyenda.
Muri icyi cyiciro hatoranywa abakobwa bahize abandi muri buri tsinda, bahuzwe n’abo mu yandi kugeza habonetse uwa mbere.
Reba hano Iradukunda Liliane aseruka imbere y’akanama nkemurampaka



















TANGA IGITEKEREZO