Mu 2019 ubwo yari atangiye kwikorana umuziki, Kenny Sol yatangaje ko kuva cyera yari umwana urebera kuri Bruce Melodie.
Yahise aboneraho gusaba uyu muhanzi umaze kuzamura izina rye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ko bazakorana indirimbo n’iyo yaba imwe gusa.
Bruce Melodie waje kurita mu gutwi, yiyemeje gufasha uyu musore ufite impano n’ubumenyi mu muziki cyane ko ari umwe mu barangije mu ishuri rya Muzika rya Nyundo.
Ubu Kenny Sol na Juno Kizigenza nibo basore bafashwa na Bruce Melodie binyuze muri Sosiyete ye yise ‘Igitangaza’.
Kenny Sol yakabije inzozi yari amaze igihe asaba Imana abasha gukorana na Bruce Melodie indirimbo bise ‘Ikinyafu’.
Baba baririmba inkuru y’umukobwa uba usa n’ushotora abasore, bakamuburira bamubwira ko akwiye kwitonda bitabaye ibyo ko azakubitwa “ikinyafu” ku buryo ibyo yigira birangira.
Hari aho Bruce Melodie aririmba ati “Sha nza gukubita ikinyafu, uburyo ugishakamo, nibwo ngitangamo. Ngukubite ikinyafu, ibyo urimo unyigiraho, nushake urekere aho.” Akomeza aririmba ati “Mbega akumiro, aka kana ni akabandi.”
Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie na Kenny Sol yakozweho n’abahanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu Rwanda. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Meddy Saleh.
Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira ‘Abu Dhabi’ Bruce Melodie yari aherutse gusohora, ku rundi ruhande ikurikiye ‘Agafire’ Kenny Sol yaherukaga gushyira hanze.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!