Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yasobanuraga impamvu asa nk’uwahinduye umuvuno muri iki gihe, aho kwibanda ku kubyina ahubwo akibanda cyane ku gukora umuziki mu buryo bw’umwuga bikozwe n’abana arera.
Ati “Ku ikubitiro nashyiraga imbaraga nyinshi mu bijyanye no kubyina, ariko maze kuza mu Rwanda nkanatangiza uyu muryango, narebye ukuntu aba bana bacu bafite impano nyinshi zitandukanye."
"Buri uko tubonye impano iyo ari yo yose rero duhita twifuza kuyishyiramo imbaraga nyinshi. Ubu rero iyo abana babonye abandi bana bari kugera ku bintu bikomeye bivuye mu miziki bakora, na bo bifuza kuba baba abaririmbyi. Umuziki ni ubuzima.”
Yakomeje avuga ko indirimbo eshatu abana afasha bamaze gukora, zose zagiye zikundwa kandi zikakirwa neza zikanarebwa cyane.
Mu ndirimbo bakoze harimo ’Uzagaruka’, ’Mama’ na ’Je m’appelle’ baheruka gushyira hanze. Sherrie Silver ati "Bisobanuye byinshi kuri njye rero kubona abantu bari kureba ibyo dukora."
Uyu mukobwa avuga ko umuziki bari gukora muri iki gihe uri kugira ingaruka nziza ku bana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation kuko ubafasha muri byinshi.
Ati "Mbere na mbere, umuziki utuma abana bishima. Bakunda umuziki. Bashobora kubabara ariko ndakubwiza ukuri ko iyo bababaye ukabashyiriramo indirimbo bakunda, bahita batangira kubyina, bahita batangira kuririmba."
Yakomeje avuga ko umuziki atari ukujya ku rubyiniro gusa bagasusurutsa abantu, cyangwa kuwuteganyamo amafaranga, ahubwo uzanira aba bana ibyishimo, ukabafasha kwibagirwa ibibazo byabo byose.
Sherrie Silver agaragaza ko inzozi ze ku bana bahuriye muri Sherrie Silver Foundation, ari izo kuzabona ubuzima bwabo buhinduka mu buryo bugaragarira buri wese.
Ati “Nk’ubu tugeze aho tubona umwana wavuye ku muhanda ari kubasha gutembera mu bindi bihugu. Ndashaka kubona aba bana bamererwa neza kurusha uko ababyeyi babo bamerewe no kurusha uko nanjye ubwanjye merewe."
"Nifuza kubabona bagura inzu, bagura imodoka nyinshi kandi ndifuza kuzababona bafasha abandi bana hano mu Rwanda kugera nk’aho na bo bageze.”
Kuri ubu Sherrie Silver afite imyaka 31. Mu 1999 akiri muto yimukiye mu Bwongereza avuye mu Rwanda aho yabanaga na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filimi.
Intambwe ya mbere mu mwuga we yatangiye ubwo yakinaga muri filime yitwa ‘Africa United’ yasohotse mu 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bajya kureba imikino y’Igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.
Yakabije inzozi ze mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo ’This Is America’ ya Donald Glover uzwi nka ‘Childish Gambino’. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award. Nyuma yahawe ibiraka byo kuyobora imbyino mu yandi mashusho y’indirimbo zitandukanye.
Reba imwe mu ndirimbo z’abana babarizwa mu muryango yatangije mu Rwanda
Reba ikiganiro uyu mukobwa aheruka kugirana na IGIHE


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!