00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mfite icyizere ko atari kera - Alliah Cool ku byo kugura indege ye bwite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 March 2026 saa 06:55
Yasuwe :

Nyuma y’uko agaragaje ko yagendeye mu ndege ye bwite (jet privé) mu rugendo atavuzeho byinshi bijyanye n’aho rwerekezaga, Alliah Cool yavuze ko uretse kuyikodesha ahubwo afite n’inzozi zo kuyigura ndetse ko atari kera.

Ibi Alliah Cool yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kugaragara mu mashusho yateze (jet privé).

Ati “Sinzi impamvu nabonye abantu babigize ibintu bikomeye, ndibuka ko njye kuva mu 2019 natangiye kujya ngenda na jet privé, ni uburyo bwo kugenda nk’uko natega indege rusange. Nta kidasanzwe rwose, icyakora wenda navuga ko inzozi ari ukugura iyanjye kandi mfite icyizere ko atari kera.”

Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nk’umukinnyi wa filime nubwo ku rundi ruhande afite ubucuruzi burimo ubwo akorera mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Alliah Cool ni umwe mu bagore bo mu ruganda rw’imyidagaduro bakunze kugaragaza ubuzima bwiza babayemo yaba imodoka z’agaciro aba yaguze ndetse benshi bibuka inzu aherutse kuzuza mu Mujyi wa Kigali.

Alliah Cool aherutse gukora filime yitwa ‘Alliah The Movie’, mu minsi ishize yanagaragaye mu yitwa ‘The Waiter’ y’Umunya- Nigeria AY.

Ni filime igaragaramo abakinnyi ba sinema bakomeye muri Nigeria nka AY ari na we nyirayo, akaba akinamo yitwa Akpos.

Harimo kandi Regina Daniels ukinamo yitwa Idara, Shaffy Bello ukina yitwa Mrs. Okono Edet, Deyemi Okanlawon ukina yitwa Femi Ayina n’abandi benshi.

Alliah Cool yavuze ko inzozi ze ari ukugura Jet privé
Alliah Cool mu ndege bwite aherutse gukoreramo urugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages