00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyangamugayo yakuwe mu rubanza rwa Diddy, Shakira atabariza abimukira: Avugwa mu myidagaduro

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 16 June 2025 saa 10:19
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa New York ruri kuburanisha umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, rwatesheje agaciro umwe mu nyangamugayo mu rubanza, nyuma yo gusanga hari ibibazo ku byo yatangaje bijyanye n’aho atuye.

Kuri uyu wa 16 Kamena 2025 nibwo umucamanza Arun Subramanian yavuze ko iyo nyangamugayo itatanze ibisobanuro bihagije ku byerekeye aho ituye.

Yari yavuze ko atuye i Bronx ariko anavuga no muri New Jersey, kandi amategeko asaba ko inyangamugayo zaba zituye mu majyepfo y’umujyi wa New York, harimo ibice bya Manhattan, Bronx n’utundi duce.

Subramanian yagize ati “Hari ikibazo gikomeye ku bijyanye n’ukuri k’ubuhamya bwe ndetse n’ubushobozi bwo gukurikiza amabwiriza.”

Icyo cyemezo cyateje impaka ku ruhande rwa Diddy, aho abamwunganira bavuze ko bashidikanya ku mpamvu nyayo iyo nyangamugayo yakuwe mu rubanza, ahubwo bakavuga ko yazize ko yari umwirabura.

Nyuma y’aho urukiko rukuye iyi nyangamugayo mu bakurikira urubanza rw’uyu muraperi, yahise isimbuzwa indi.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muraperi yari aherutse gusaba urukiko ko rutakuramo iyi nyangamugayo ndetse ko nivanwa mu rubanza azahita asaba ko rusubikwa kuko ibyo abibona nk’ikibazo gishingiye ku ivangura.

Inyangamugayo zari zatoranyijwe mu rubanza rw’uyu muraperi zari 12 harimo eshanu z’abirabura.

Uyu muraperi ageze mu cyumweru cya gatandatu cy’iburanishwa rye aho biteganyijwe ko urubanza rwe ruzamara ibyumweru umunani. Akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abagore ku gahato no kubacuruza. Aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Ubukene buranuma kwa Harry na Meghan Markle

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry n’umugore we Meghan Markle baravugwaho kuba bageze mu bihe bikomeye by’ubukungu, nyuma yo gutakaza bamwe mu bakozi babo b’ingenzi ndetse n’amasezerano y’amafaranga menshi bari bafite atangiye kurangira.

Nk’uko bitangazwa na RadarOnline, urwego rushinzwe ibikorwa byabo, Archewell Foundation, rwatangiye kugira ibibazo ndetse nyuma byemezwa ko abakozi bane b’ingenzi barimo umuvugizi Kyle Boulia na Charlie Gipson, ushinzwe itangazamakuru mu Bwongereza, bamaze kuva mu kazi mu byumweru bishize.

Umwe mu bantu ba hafi yabo yagize ati “Ibi ntabwo ari igenamigambi rishya rya Harry na Meghan, ni ukubura amafaranga yo kwishyura abakozi. Amafaranga barimo kuyatakaza, none n’abakozi barimo kubasiga”.

Amakuru yashyizwe hanze akomeza avuga ko Harry na Meghan Markle bashatse gukomeza kubaho mu buzima buhenze nk’ubwo babagamo i bwami mbere y’uko bahava mu 2020, ibyatumye babura amafaranga kugeza ubwo batangiye kwaka inguzanyo.

Uwatanze aya makuru yakomeje agira ati “Bashatse kwigana ubwami, ariko muri California ntibemera ubwami ku nguzanyo”.

Meghan na Harry bari barinjije akayabo binyuze mu masezerano arimo miliyoni 135$ ya Netflix hamwe na miliyoni 20$ ya Spotify, ariko Spotify yasheshe aya masezerano mu gihe Netflix itaragaragaza ubushake bwo kongera amasezerano.

Kugeza ubu bafite inguzanyo ya miliyoni 9.5$ ku nzu yabo i Montecito, aho bishyura hagati ya 50,000$ na 100,000$ buri kwezi, hiyongeraho amafaranga y’umutekano wabo buri mwaka ashobora kugera kuri miliyoni 4$, nk’uko byatangajwe na Simon Morgan wahoze ari mu itsinda ry’abarinda umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza.

Biravugwa ko kugeza ubu Harry ari kugendera ku murage wa nyina Diana, mu gihe andi masoko yinjizaga amafaranga akomeje gukama.

Shakira yikomye ivangura rikorerwa abimukira muri Amerika

Umuhanzikazi w’icyamamare, Shakira, yagaragaje impungenge ku buzima bushaririye abimukira babayemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze ko kubaho mu bwoba buhoraho byabaye nk’ihame ku bantu benshi bafite inkomoko mu mahanga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye BBC, aho yavuze ko umwuka mubi ufitwe na bamwe mu bayobozi n’inzego z’umutekano muri Amerika wagiye ugera ku muryango mugari w’abimukira.

Yakomeje ati “Ubuzima nk’ubwo abimukira babayemo si ubuzima. Ni ukwihisha, kubaho mu bwoba buhoraho ni ibintu bibabaje cyane”.

Uyu muhanzikazi ufite inkomoko muri Colombie, yavuze ko atigeze yibagirwa aho yaturutse.

Shakira kandi yananze ibikorwa by’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika rumaze iminsi ruhiga abimukira i Los Angeles.

Yagize ati “Igihugu gishobora guhindura politiki yacyo ku bimukira, ariko ntigishobora kwambura abantu agaciro. Icy’ingenzi ni ukwitwara mu buryo bwubaha ubuzima n’uburenganzira bwa muntu.”

Ibi abitangaje nyuma y’aho mu ntangiriro za Kamena 2025, habaye imyigaragambyo i Los Angeles nyuma y’uko htangiye umukwabo wo guhiga abimukira badafite ibyangombwa, bikozwe ku mabwiriza ya Perezida Trump, washakaga gushyira mu bikorwa gahunda yo kwirukana abantu miliyoni buri mwaka.

Si ubwa mbere Shakira yakomoza ku bibazo by’abimukira, kuko ubwo yatwaraga igihembo mu birori bya Grammy Awards 2025, yagituye abimukira ndetse akababwira ati “Murakundwa, mufite agaciro, kandi sinzabatererana na rimwe”.

D’banj ntiyemera Wizkid

Umuhanzi Oladapo Oyebanjo wamenyakanye ku izina rya D’banj, yatunguye benshi ubwo yavugaga abahanzi batatu abona beza muri Nigeria akavuga abatarimo Wizkid.

D’banj ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu njyana ya Afrobeat, ubwo yari ari mu kiganiro ‘Adesope Live Podcast’, yabajijwe abahanzi batatu beza muri Nigeria.

Yahise asubiza ko akunda Rema, Davido na Burna Boy. Yavuze ako abo yavuze abona barenze kubera ibintu bitatu; imbaraga bakoresha ku rubyiniro, kwicisha bugufi n’ubumenyi bafite ku bijyanye n’imyitwarire yo mu bitaramo.

D’banj kandi yongeyeho ati “Abantu bakabigiyeho aba bahanzi batatu, bakareba imbaraga Rema akoresha, kwicisha bugufi kwa Davido ukora nk’aho aribwo agitangira kandi bakigira kuri Burna Boy”.

Benshi mu bafana ba Wizkid bitwa Wizkid FC ntibakiriye neza ibyo D’banj yavuze, batangira kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bitewe no kuba umuhanzi bakunda ataje muri batatu bavuzwe na D’banj.

Zari yasabye Diamon guhinduka nyuma yo kurushinga na Zuchu

Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, Zari Hassan uri mu byamamare bikomeye muri Uganda, yasabye uyu muhanzi wo muri Tanzania guhindura imyitwarire nyuma yo gukora ubukwe n’umuhanzikazi Zuchu.

Ubukwe bwa Diamond Platnumz na Zuchu bwabaye ku wa 1 Kamena 2025 mu ibanga rikomeye.

Mu kiganiro Zari Hassan wahoze akundana na Diamond Platnumz banafitanye abana babiri, yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ashimira Zuchu kuba yarabashije kwihanganira uyu muhanzi.

Yagize ati “Zuchu akwiriye igihembo cy’umugore w’umwaka. Twebwe ntitwigeze tubasha kwihanganira Diamond. Nizeye ko azamufata neza kuko ubu yabaye umugore we.”

Yongeyeho ko yifuza ko Diamond yahinduka, ati “Aramutse ahinduye imyitwarire, byaba ari byiza cyane kuko ibyo akora si bike.”

Ibi Zari Hassan abivuze nyuma y’uko ubwo yatandukanaga na Diamond Platnumz, yamushinje ko yajyaga amuca inyuma akajya mu bandi bagore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages