00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore Massamba n’Itorero ry’Igihugu basusurukije abakurikiranye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 July 2020 saa 07:23
Yasuwe :

Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 hari hatahiwe Intore Massamba n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza mu gitaramo cyahuriranye n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika 2020 biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’uko Isi muri rusange iri mu bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2020, nibwo igitaramo cya kabiri cyabaye. Kuri gahunda biteganyijwe ko umuhanzi umwe ariwe uzajya ataramira abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Igitaramo cya mbere cyatumiwemo Bruce Melodie, uwa kabiri aba Igor Mabano, mu gihe uwa gatatu yabaye Intore Massamba n’itorero ry’Igihugu Urukerereza.

Ku rubyiniro habanje Itorero Urukerereza ryasusurukije abari bakurikiye iki gitaramo mu mudiho mwiza wa Kinyarwanda ndetse n’indirimbo zinogeye ugutwi.

Hakurikiraho umunyempano Rutabingwa Paccy wanyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guhishura impano z’urubyiruko.

ArtRwanda-Ubuhanzi yibanze ku gushaka impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Nyuma y’uyu munyempano hakurikiyeho Intore Massamba wari umuhanzi w’umunsi.

Umwihariko w’iki gitaramo ni uko cyahuriranye n’umunsi mukuru wo Kwibohora byatumye cyiganzamo indirimbo zivuga imyato Inkotanyi zabohoye igihugu.

Massamba yanyuzagamo akaganira agira ati ”Igitaramo cy’uyu munsi tariki 4 umunsi wo kwibohora namwe murabyumva ni umunsi wo kwishima, namwe aho muri mwishime, kubera ko ntafite umwanya ngiye kubibutsa utuntu tumwe na tumwe mwishime. Aka kagoroba ni keza cyane ni ak’intsinzi, iki gihugu cyarabohowe uko twabishatse uko twabipanze byarakunze Imana ishimwe kuko twaratashye.”

Ahagana saa yine z’umugoroba nibwo igitaramo cyahumuje, Massamba Intore asezera ku bakunzi be. Hahita hatangazwa Mani Martin nk’uzatarama tariki 11 Nyakanga 2020.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda na ArtRwanda-Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, cyane ko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Lucky Nzeyimana, umunyamakuru wa RBA aganira n'abatoza b'Itorero ry'Igihugu Urukerereza
Abasore bo mu Itorero Urukerereza berekanye ubuhanga mu kubyina mu buryo bwa kinyarwanda
Intore zo mu itorero ry'Igihugu Urukerereza zahamirije biratinda
Urubyiniro rwari ruteguye neza
Ruti Joel uri gufashwa na Intore Massamba yerekanye ubuhanga bwe mu kugorora ijwi
Rutabingwa Paccy wanyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi yahawe umwanya wo kwigaragaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages