00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva Kigali kugera Milan: NAF Model Agency mu nzira ziganisha abamurika imideli ku ruhando mpuzamahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 May 2025 saa 07:30
Yasuwe :

Ikigo cya Ozone Entertainmemt cyamenyekaye mu bikorwa bitandukanye mu bijyanye n’imyidagaduro birimo gufasha abahanzi, gukora filime, gutegura ibitaramo n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro, cyatangije sosiyete nshya yo gufasha abanyamideli.

Iyi sosiyete isanga izindi zifasha abanyamideli nka We Best Models ya Franco Kabano yafashije benshi kujya mu birori birimo Paris Fashion Week mu Bufaransa na Milan Fashion Week mu Butaliyani.

Iki kigo gishya gikora ibijyanye n’imideli cyitwa NAF Model Empire. Cyashinzwe hashingiwe ku gitekerezo cy’abantu batatu: Augustin Hategekimana usanzwe ayobora Ozone Entertainment, Solange Abayisenga na Nadine Igihozo na bo basanzwe ari abanyamideli bamaze kumenyekana mu Rwanda.

Augustin Hategekimana mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko igitekerezo cyo gufungura inzu ifasha abanyamideli bakigize nyuma y’igihe kirekire bakorana mu bindi bikorwa. Ati “Ni igitekerezo nari maranye igihe, nkibajejeho bacyakira neza.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutangiza ibikorwa bya NAF (impine y’amazina y’abayishinze: Nadine,Augustin na Feza) Model Empire, bahise bashyira hanze itangazo riha ikaze urubyiruko ndetse n’abandi bose bafite impano mu bijyanye no kumurika imideli no kuyihimba.

Ati “Dushaka gutangira gushaka abanyamideli dukorana. Ikindi dushaka gukorana n’izindi sosiyete mpuzamahanga zikomeye ku Isi mu ruganda rw’imideli.”

Yavuze ko ku munsi wo gutoranya abanyamideli bazatangirana n’iyi sosiyete, hazaba hari akanama nkemurampaka kagizwe n’abanyamideli b’abahanga.

Muri abo hakazaba harimo Nshimirimana Yannick uyobora inzu y’abanyamideli ya Lii Collection, Nshogoza Jean Teckno usanzwe akina filime ariko akanaba umunyamideli wabigize umwuga kuko ayerekana, akanayihimba.

Jean Teckno Nshoboza na we yakoze ibikorwa byinshi mu bijyanye n’imideli haba hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu nka RDC, Kenya, Nigeria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yagiye yitabira amarushanwa mpuzamahanga akanegukana ibihembo nka Rwanda Global Top Model.

Hategekimana yavuze ko tariki 11 Gicurasi 2025 ari bwo bazatoranya abanyamideli bazafasha, mu gikorwa kizabera ahitwa Pyramide Bar kwa Gasongo ku Gisozi.

Augustin Hategekimana n iwe wagize igitekerezo cyo gushinga iyi nzu ifasha abanyamideli
Solange Abayisenga ni umwe mu batangije NAF Model Empire
Nadine Igihozo na we ari mu banyamigabane ba NAF Model Empire
Nshogoza Jean Teckno ni umwe mu bo NAF Model Empire izifashisha mu gutoranya abanyamideli bazakorana na yo
Nshimirimana Yannick uzwi cyane nka Lii na we ari mu bo NAF Model Empire izifashisha itoranya abanyamideli
NAF Model Empire yiyemeje gushyira itafari ku ruganda rw'imideli mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .