00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara y’amagambo yubuye bushya hagati ya The Ben na Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 December 2025 saa 10:52
Yasuwe :

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Indabo zanjye’, intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya The Ben na Bruce Melodie nyuma y’iminsi n’ubundi bacyocyorana.

The Ben wari wirinze kugaragaza ko indirimbo Indabo zanjye yayihimbiye Bruce Melodie, byaje kurangira abwiye IGIHE ko ari kugerageza gusubiza mugenzi we wamushotoye igihe kinini.

Ati “N’ubundi gutebya nabyigiye kuri Bruce Melodie ni we wabizanye mbere, agaca no mu gikari akabinyigisha, rero nagerageje kubahiriza umukoro yampaye.”

Ku rundi ruhande, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yavuze ko atigeze abona indirimbo ya The Ben, ko we afite ize zo kumva adashobora kumva iz’abandi.

Yabaye nk’ushotora The Ben, ati “Reka rero ngutandukanyirize ibintu, sinavuze ko nasohoye indirimbo nivuga, ibaze gukora indirimbo nivuga undi agasohora indi amvuga […] ibaze ko n’iyo nkoze ama ‘dreads’ bambara ‘wig’ yazo.”

Ageze ku ndirimbo ’Indabo zanjye’ ya The Ben, Bruce Melodie yagize ati "Njye nta muntu nsaba indabo zanjye kuko njye ndazifite, usaba ikintu wataye, njye ndazifite ahubwo babishaka nabo nabahaho ariko baramutse bazinsabye [...] njye indirimbo nakoze ni njye wivugaga ariko ndabikunda cyane iyo abantu ari abafana banjye bakandirimba."

Aba bahanzi bombi nubwo badasiba gucyocyorana, birangira buri wese yemeje ko yemera undi mu muziki.

Basabye abakunzi babo kuzitabira igitaramo ‘The New Year Groove’ kizabahuza ku wa 1 Mutarama 2026.

The Ben na Bruce Melodie bagiye guhurira mu gitaramo 'The New Year Groove'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages