Rocky Kimomo na Papa Cyangwe bakoranye igihe kinini mbere y’uko batandukana uyu muraperi agatangira ibyo kwirwanaho mu muziki.
Nyuma yo gutandukana ntibabashe kumvikana, Rocky na Papa Cyangwe bakunze guterana amagambo bya hato na hato.
Mu gihe Papa Cyangwe yari ari mu gahinda ko kwibwa shene ye ya YouTube indirimbo ze zose akazibura, yongeye guhura n’uruva gusenya Rocky Kimomo asiba indirimbo zose zakozwe ubwo bari bagikorana.
Nyuma y’uko indirimbo ze zisibwe, Papa Cyangwe yariye karungu anenga bikomeye Rocky Kimomo n’itsinda bakorana kuba bari gusenya ibyo bagize uruhare mu kubaka.
Ati “Abantu b’abagabo koko mukoresha imbaraga mu gusenya ibyo mwubatse? Ibaze gutinyuka ukansibira indirimbo uzi neza ko zantwaye imbaraga n’amafaranga kuri shene ya YouTube na yo nakubakiye. Wazisiba kuri shene yawe ariko ntiwazisiba mu mitwe y’abantu.”
Papa Cyangwe yagaragaje ko ababazwa n’uburyo Rocky Kimomo na bagenzi be bakorana bajya bakora ibiganiro kuri shene ya YouTube bahamya ko bamuzimije, aho kumushimira ko yabafashije kumenyekana.
Rocky Kimomo we avuga ko atumva impamvu Papa Cyangwe agaruye izi nkuru mu gihe amaze igihe abisobanuye.
Ati “Ndibuka ubwo nari mu kiganiro ku Isibo TV bambajije izo ndirimbo, mbabwira ko ntazi uko zagiye kuko nyuma yo kubura shene ye natwe twarazibuze, na we arabizi ko ariko byagenze.”
Uyu musore ahamya ko nta nyungu afite mu gusiba indirimbo za Papa Cyangwe cyane ko ari we wabaga yarazishoyemo amafaranga.
Ati “Nasiba gute ibihangano nashoyemo amafaranga? Buri kintu cyose cyakozwe kuri ziriya ndirimbo ninjye wacyishyuraga, sinumva impamvu yakumva ko nasiba indirimbo kandi zaranyinjirizaga.”
Rocky yavuze ko Papa Cyangwe ibyo arimo ari uburyo bwo kwamamaza indirimbo ye nshya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!