Lynda Priya na Nkusi Queen bahuje mubyeyi umwe, ni bamwe mu bagezweho muri sinema y’u Rwanda.
Icyakora muri iyi minsi, iby’isano bafitanye babishyize ku ruhande, baterana amagambo bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Nkusi Queen ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube ya MIE, hari aho yageze atanga urugero ku bagore batubahisha abagabo babo ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma abantu babasuzugura.
Yagize ati “Ariko nanone biriya bintu byo gufata umugabo wawe ukamwandagaza, ni imikino ikwiye kugera mu rugo? Uzi ko uzatuma umugabo wawe ntamwubaha nari nkwiye kumwubaha? Nshobora kuzamubona nkamufata nk’akantu kari aho kigendera [...] Umugore wese iyo yubahishije umugabo we, bituma n’abandi bose bamwubaha.”
Nubwo icyo gihe atigeze avuga uwo yavugaga, Lynda Priya yahise abifata nk’aho ari we yavugaga, ahita amusubiza abinyujije mu mashusho yifashe ari kumwe n’umugabo we.
Lynda Priya yashinje Nkusi Queen kuba yaramwinjiriye mu rugo ndetse akibasira umuryango we. Yavuze ko abona ibyo murumuna we yakoze nk’ishyari ry’uko we yashatse.
Mu kiganiro cya Lynda Priya cyanyuze kuri shene ya YouTube ye yagize ati “Igitsina gore tugira ishyari aho tuva tukagera. Nka wa muntu wagiye kuri camera akavuga ngo njye biriya sinabikora, naba nsuzuguje umugabo wanjye [...] Umaze gutandukana n’abantu bangahe kubera kutiyubaha kwawe? Niba koko uri umukobwa ushobotse, wakabaye wicaye mu rugo rwawe nk’uko nanjye nicaye mu rwanjye. Mu gihe rero utaragirirwa ubuntu bwo kugira umuryango wawe, n’undi munsi ntuzongere gufata ijambo ku rugo rwanjye.”
Lynda Priya kandi yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’uko murumuna we yise umugabo we “akagabo”.
Ati “Akagabo ni ka kandi mwabyaranye, ni twa tundi twose mukundana mukarekana. Christian ni umugabo wanjye, yaranyubahishije, amvana iwacu arankwa.”
Iyi ntambara y’amagambo yaninjiyemo umugabo wa Lynda Priya, na we wihanangiriza Nkusi Queen.
Ku rundi ruhande, Nkusi Queen wahisemo kuruca akarumira, yahaye umwanya abafana be ngo baganire na we binyuze kuri Instagram. Yavuze ko atigeze avuga kuri mukuru we, ahubwo ko yavugaga ibibazo biri muri sosiyete muri rusange.
Yanakomeje avuga ko atiteguye gusaba imbabazi Lynda Priya, kuko nta kintu azi ko yaba yaramukoreye cyatuma amusaba imbabazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!