Uguhiga ubutwari muratabarana ! Umwaka wa 2014 waranzwe n’inkundura ndetse n’umwiryane utazibagirana mu mateka ya showbiz ya 2014, hari abashwanye bapfa intebe z’ubwami bw’injyana runaka, abapfaga abakobwa, abapfaga amatiku no kujorana n’inzangano zo mu miryango hari n’abahimbaga ibinyoma bakavuga nabi bagenzi babo kugira ngo basubizanye bityo bavugwe mu itangazamakuru.
Mu myiryane n’inzangano zabayeho muri 2014, iby’abahanzi bakora Afrobeat ni byo byabaye karande gusa abumvanye imbaraga binyuze mu magambo ni Senderi na Mico dore ko bagenzi babo Uncle Austin na Kamichi babahaye rugari. Ikibazo cya Senderi na Mico gifite imizi mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 ubwo bombi binjiye muri PGGSS bagatangira guhigana ubutwari buri wese avuga uburyo ari we watangije iyi njyana mu rwa Gasabo.
Bitandukanye cyane n’imyaka yatambutse, muri 2014 nta bakobwa bashyamiranye cyane. Muri uyu mwaka uwitwa Fearless ni we muhanzi w’igitsinagore rukumbi wagiranye ubushyamirane n’umuturage w’i Nyarutarama nyuma yo kwambara ikariso yarangiza akajya gufatira amashusho mu rugo rwe kandi ari mu bakristu kuva kuri sekuruza wabo kugeza ku buvivure.
Agatirano ntikamara imbeho! Danny na Dj Zizou bahuguje umucuruzi w’imyenda
Kuva muri Kanama 2013, umucuruzi w’imyenda witwa Nyundo ukorera mu gace ka Biryogo yatije Danny Nanone imyenda ifite agaciro k’amafaranga 200,000. Iyi myenda Danny ayitizwa ,bemeranyije ko agomba kuyimarana amasaha abiri yifotoza agatanga amafaranga y’u Rwanda 20,000.
Muri Gashyantare 2014 nibwo Nyundo yashyize hanze Danny wari umaranye imyenda ye amezi 6 yaranze no kumwishyura. Uyu mucuruzi na Danny bateranye amagambo cyane mu itangazamakuru , Dj Zizou yaje kwinjira muri iyi nkundura ku bwo kuba ari we witangiye uyu muraperi yinginga Nyundo ngo yemere kumutiza imyenda.
Ikibazo cy’iyi myenda Danny yatijwe cyavuzweho byinshi mu itangazamakuru ndetse kugeza ubu ngo ntarabasha kwishyura uyu mucuruzi ndetse n’imyenda yayigize iye burundu.
Abagize Press One bafatanye mu mashati
Nyuma gato yo gukora indirimbo bise Ndi uw’i Kigali, The Ben na K8 Kavuyo bagiranye ikibazo gikomeye na Lick Lick bararwana. Amakuru IGIHE ifitiye gihamya, yemeza ko aba bahanzi barwanye bapfa kutumvikana ku mafaranga, uburyo bwo kugabana imirimo no kwishyura ibyo bakoreshaga aho bari batuye i Chicago.
Lick Lick na we utajya wemera na gato kuvugirwamo yahise afata umwanzuro wo kubasiga Chicago afata ibyuma bye yifashisha mu gutunganya indirimbo akomereza ubuzima ahitwa Ohio.
Icyahoze cyitwa Press One gisigaye kimeze nka baringa dore ko aba basore bose uko ari batanu(Cedru, Meddy, Lick Lick, The Ben na K8) buri wese asigaye yirwanaho, haba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe. Buri wese yishakiye icumbi n’uburyo bwo gukora indirimbo.
Fearless yakoze Video yambaye ikariso biteza impagarara
Muri Kanama 2014 ,Fearless yashyize hanze amashusho y’indirimbo “I Like You” itaravuzweho rumwe na benshi, bitewe n’uko yayigaragayemo yambaye utwenda duhisha imyanya ye y’ibanga gusa. Hashize iminsi ine nibwo yamenye ko ari gushakishwa uruhindu na nyir’igipangu ayo mashusho yafatiwemo, akabwirwa ko yakoze amakosa akomeye kuko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu rugo rw’abandi hatatanzwe uburenganzira.
Claude Kwizera, nyir’igipangu Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless yafatiyemo aya mashusho avuga ko mu minsi ishize yatunguwe no guhamagarwa kuri telefoni n’inshuti ze, abwirwa ko urugo rwe rwafatiwemo amashusho y’indirimbo “anyuranije n’umuco nyarwanda” ngo nibwo yihutiye kubikurikirana.
Kwizera ufite igipangu i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kirimo inzu igezweho ifite n’urwogero, avuga ko ngo yababajwe no kuvogererwa urugo, ibintu avuga ko bitemewe n’amategeko.
Hari amakuru yageze kuri IGIHE yemezaga ko urwogero(Piscine) aya mashusho yafatiwemo ngo bari basanzwe babatirizamo. Mu gushakisha uburyo yahabwa uburenganzira bwo kuhakorera amashusho, Fearless ngo yabeshye ko ari indirimbo ihimbaza Imana agiye gukora nyamara byose ngo byari imitwe yahimbaga. Iby’iyi ndirimbo byateje impagarara mu itangazamakuru ndetse nyir’igipangu akaba yarategetse Fearless guhagarika iyi ndirimbo inyuranyije n’umuco nyarwanda n’imyemerere ye nk’umukristu ku bwo kuba igaragaramo urugo rwe kandi ari umukristu.
Inkundura ya S.Sergent Robert na Masamba
Muri Nyakanga 2014 , Staff Sergent Robert yashinje Masamba Intore kuba yaramukuye ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 20, ibi kandi ngo akaba atari ubwa mbere abikoze kuko iteka iyo ahawe kuyobora igikorwa nk’iki, ngo ahita asiba izina S.Sergent Robert.
S.Sergent Robert kandi yavuze ko uwo muco wo kuvana abahanzi adashaka ku rutonde rw’abagomba kuririmba ahari akaryo ngo arawusanganywe. Robert yashimangiye ko Masamba ari we wasibye ku rutonde bagenzi be bafatanyije kubohora u Rwanda Munyanshoza Dieudonne na Eric Senderi.
Muri iyi nkundura Masamba yirinze kugira icyo avuga asaba abantu gushakisha ukuri birinda kumva ibya S.Sergent Robert.
Intonganya n’ibipfunsi hagati ya Jay Polly, Amag The Black na MC Tino
Nyuma y’igitaramo cya Roadshows za PGGSS cyabereye I Nyagatare muri Kamena 2014, abaraperi babiri Jay Polly na Ama G The Black bibasiye mu ntonganya mugenzi wabo w’umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri KFM, MC Tino.
Icyo gihe byavugwaga ko nyirabayazana yabaye imvugo isesereza Jay Polly yakoresheje abwira MC Tino, ikongerwamo urusenda na Amag The Black maze Tino akagerageza gutera Jay Polly ikofe ku bw’amahirwe rikamuhusha abashinzwe umutekano w’abahanzi bakahagoboka.
Ngo Jay Polly yabwiye MC Tino ko agiye kuba imbwa kuko agiye kubura akazi ubwo ibitaramo bya Play Back muri Primus Guma Guma byari bigeze ku musozo.
Nyuma yo kuvuga ibi, Ama G The Black na we ngo yunzemo avuga ko aka MC Tino kashobotse ndetse we avuga ko yamugira inama yo kujya kumansura (kubyina imbyino zo mu kabari aho bakunda kubyina bambaye amakariso).
Masho Mampa yakanze Senderi washatse kumujyana Iwawa
Senderi International Hit uzwiho gukora udukoryo twinshi dusetsa abafana mu bitaramo, yashatse kujyana umuraperi Masho Mampa Iwawa ku bw’indirimbo yari yakoze atuka abahanzi barimo n’uyu Senderi wiswe umukinnyi wa comedy mu muziki.
Senderi yari yahigiye ko Minisiteri nitagira icyo ikora, azafata Masho Mampa amwijyanire Iwawa ahabwe amasomo amufasha kugororoka mu buryo bw’imitekerereze ye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , Senderi yagize ati, “Mubo Masho Mampa yatutse ndimo kandi njyewe ndi intore. Ndasaba Minisiteri y’Umuco ko yahana uwo muhanzi ndetse n’iyo ndirimbo ye igacibwa ahantu hose iri, Minisiteri nitagira icyo ikora burya intore ntiganya ishaka ibisubizo njye nzafata Masho Mampa mujyane Iwawa agororwe mu bitekerezo”
Masho Mampa amaze kumva aya magambo Senderi yatangaje yahise amubwira ko niyibeshya akongera kuvuga izina ‘Masho Mampa’ ngo azakubitwa inshyi atazi aho zituruka. Kuva ubwo kugeza ubu Senderi yahise aruca ararumira ibyo kumujyana Iwawa yabivuyemo burundu.
Amacenga y’urwango hagati ya Tidjara, Ernesto na Alpha Rwirangira
Ibijya gushya birashyuha kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Muri Kanama 2014 nibwo ibibazo byari hagati ya Alpha Rwirangira n’umunyamakuru Ernesto ndetse hakagarukamo cyane na mugenzi wabo Tidjara Kabendera, ibi byose bikaba byaranagarukaga ku rukundo rwa Alpha n’umukunzi we Esther.
Radio Salus yatangaje iyi nkuru bwa mbere yavuze ko Alpha Rwirangira yashwanye n’umusore witwa Ernesto bapfuye umukunzi wa Alpha. Uyu mukobwa yakundanye na Alpha bahujwe na Ernesto ndetse ngo babanje gukundanaho. Icyababaje Alpha ndetse ngo kigateza urwango hagati y’aba bose ngo ni uburyo Ernesto yagendaga abwira inshuti ze ko ari we wahaye Alpha umukobwa, undi abyumvise biramushengura ibibazo bivuka ubwo.
Tidjara na Alpha na bo ngo bashwanye kubera Ernesto wabaye gateranya ku bw’amagambo yagendaga avuga kuri uyu munyamakuru mugenzi we bakorana muri RBA. Kugeza ubu Alpha na Tidjara umubano wabo urajegajega. Tidjara na Ernesto bo no gukorana mu ntoki ntibyapfa gukunda.
Masho Mampa yatutse abahanzi kuri ba nyina
Muri Nyakanga 2014 Masho Mampa wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Irimbi ry’abazima’, ‘Umuhanda, Ibyanjye ndabizi n’izindi, yashyize hanze indirimbo ituka kandi isesereza bamwe mu bahanzi nyarwanda mu buryo bweruye.
Bamwe mu bahanzi iyi ndirimbo Masho Mampa yise UKURI ikomozaho mu bitutsi harimo Jay Polly, Ama G, Bruce Melody, Eric Senderi, Nyamitali Patrick, Dj Zizou, Dj Bob, Knowless na Clement, Urban Boyz, Kamichi n’abandi.
Nk’uko byumvikana muri iyi ndirimbo, harimo ibitutsi bikomeye cyane yatutse bamwe mu bahanzi bagenzi be mu buryo bweruye. Bamwe yabise ibitsina by’abakobwa, abandi abatuka ku babyeyi, Knowless na Clement bo yabashyize ku rutonde rw’abafata ibinini bigabanya ubukana, Kamichi avuga ko yandujwe SIDA naho Senderi we ngo nubwo akina comedy mu muziki arakunzwe nyamara Rafiki na Ssgt Robert baburiwe irengero.
Isereri hagati ya P-Fla na Jay Polly
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 nibwo P-Fla yeruye ko atakibarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz, amakimbirane n’umwiryane hagati ye na bagenzi be bahoze mu itsinda rimwe atangira ubwo.
Nubwo P-Fla yavuye muri Tuff Gangz yagiye avuga kenshi ko Jay Polly ari we pfundo ry’ibibazo byose.
Jay Polly na P-Fla ntibigeze bumvikana na busa maze batangira kujya bashoza intambara z’amagambo babinyujije mu ndirimbo.
Byaje gukara ubwo P-Fla yaririmbaga indirimbo Turiho Kubera Imana maze ikumvikanamo itangazo ribika urupfu rwa mugenzi we Jay Polly.
Iyi ndirimbo yateye intambara y’amagambo hagati y’aba baraperi bombi ndetse n’abafana babo gusa yaje guhoshwa n’uko Jay Polly yakomeje kwanga kugira icyo asubiza uyu muraperi mugenzi we. Ijambo rikomeye P-Fla yabwiye Jay Polly ngo ni uko azamubera isereri kugeza umwe muri bo avuye ku Isi.
Bombori bombori hagati ya Riderman na Bulldogg bapfa ubuyobozi
Abaraperi Riderman na Bull Dogg bagize guhangana buri wese yerekana ko ari we mwami w’injyana ya Hip hop mu buryo bw’ibikorwa n’imiririmbire.
Nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards 2013 Bull Dogg yongeye kugaragaza ko Riderman nta bikorwa bigaragara afite ku buryo byamuhesha igihembo. Riderman amaze kumva ko Bull Dogg adaha agaciro ibikorwa uyu muraperi yakoze muri 2013 na we yavuye imuzi ibikorwa byamuranze kuva yatangira umuziki ndetse asaba mugenzi we ko yagera ikirenge mu cye bityo akazahabwa ibihembo.
Umukino w’injangwe n’imbeba hagati ya Diplomate na Fireman
Amagambo akarishye avugiwe mu marenga yumvikanisha ukwihimura ni yo umuraperi Diplomate yahisemo gukoresha mu ndirimbo ye yise B.I.G. Dream mu rwego rwo gushaka gusubiza Fireman yari yamuvuzeho mu ndirimbo “Revolution” avuga ko Tuff Gang bamukubise inshuro mu muziki.
Byose bijya gutangira byahereye ku ndirimbo Revolution yuzuyemo iteranamagambo hagati y’abaraperi benshi; aho muri iryo teranamagambo harimo igitero cya Fireman yigamba agira ati ”Ishumi yanjye Nuru Diplomate abo bose Tuff Gang yabakubise inshuro….”
Aya magambo yababaje cyane Diplomate nuko akigaruka mu Rwanda ahita ajya kubaza Fireman impamvu yamuririmbye ariko ntibyagarukira aho gusa kuko noneho nawe yahisemo kumusubiriza muri iyi ndirimbo nshya yitwa B.I.G aho yagize ati, “Diplomathematically nagombaga gutanga umwanya kugira ngo imbeba zirire ku meza; ntizimaze kumera neza, hari iy’ubuye umutwe nkaho nta wuyireba iti ‘Burya ya njangwe twayikubise inshuro!’ , Nde? Keretse iyo ataba Maitre architeque wa Kicukiro!”
Agasobanuye….. Mico yirukansa Senderi akamuhindura uruhinja
Senderi International Hit yibiye ibanga bagenzi be bakora injyana imwe abahishurira ko abarusha igikundiro n’impano mu miririmbire bityo abasaba gushyira hasi agapira ndetse abaha na gasopo ku bashaka kumwambura igihembo cya Salax afite.
Mico akimara kumva amagambo Senderi yatangaje byaramubabaje cyane ndetse avuga ko atabara Senderi nk’umuhanzi muri AfroBeat ahubwo amufata nk’uruhinja ateruye.
Yakomeje avuga ko imikino n’urwenya Senderi abamo Abanyarwanda batangiye kubifata nk’umuziki bityo agomba kumwahagiza ndetse akerekana itandukaniro ryibyo akora n’umuziki wa AfroBeat.
Ibyabo ni filime ndende igikomeje….
Kid Gaju yatutse Muyoboke kuri nyina bacana umubano
Mu ntangiriro za Mata 2014 nibwo Muyoboke na Kid Gaju batangaje ku mugaragaro ko basinyanye amasezerano y’imikoranire yagombaga kumara umwaka. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa bahise batandukana.
Nyuma yo gusesa amasezerano, aba bombi ntibavuga rumwe ku gutandukana kwabo dore ko Kid Gaju yashimangiraga ko nta sezerano yigeze asinyana n’uyu mugabo, Muyoboke we akanga kugira ikintu na kimwe abivugaho.
Benshi mu nshuti zabo za hafi bemeje ko gutandukana kwabo byatewe n’ibitutsi Kid Gaju yatutse Muyoboke undi akananirwa kwihangana bagahitamo gusesa amasezerano yabo.
Kid Gaju yiyongeye ku bandi bahanzi Muyoboke yatandukanye na bo: Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz na Paccy.
Baringa mu Bisumizi
Mu ntangiriro za Kanama nibwo M-Izzle yatangaje ko atazongera guherekeza Riderman ku rubyiniro. Nyuma y’aho hagiye havugwa amakimbirane hagati yabo ariko bombi bakanyuranya mu mvugo.
Bidatinze Izzle yaje kwerura avuga ko umubano we na Riderman wajemo agatotsi ndetse anatangaza ko agiye kuva mu Bisumizi akerekeza muri Touch Records bidatinze.
Riderman ntiyavuze byinshi ku kuva mu Bisumizi kwa Izzle gusa yatangaje ko bamurambagije kuko yari mu ikipe ikomeye.
Riderman na Izzle bagiranye amakimbirane nyuma y’uko Label y’Ibisumizi ihagarikiwe ikimurirwa mu rugo kwa Riderman.


















TANGA IGITEKEREZO