00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’ubushyamirane hagati y’abari bashinzwe umutekano mu gitaramo cya Rema n’itsinda rya Kivumbi King

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 September 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Imbuga nkoranyambaga zongeye kwaka nyuma y’uko hasohotse amashusho agaragaza abari bashinzwe umutekano mu gitaramo cya Rema bashyamiranye n’itsinda ryari riri kumwe na Kivumbi King.

Uku gushyamirana kwabereye mu gitaramo cyaherekeje ibirori byo #KwitaIzina21 cyabereye muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Uretse Rema wakiririmbyemo, cyanataramyemo abahanzi nka Sarah Phenom, Kivumbi King na Kenny Sol, ndetse n’abahanga mu kuvanga imiziki nka Senshi na DJ Marnaud, watunguranye agahamagara Ruti Joel na Massamba Intore bakaririmbana indirimbo ‘Ntimugire ubwoba’.

Icyakora, ibyo aba bahanzi bakoze cyangwa uko bitwaye byo mwarabyumvise cyangwa mwarabisomye mu zindi nkuru.

Aha tugiye kurebera hamwe iby’ubushyamirane bw’iminota itatu bwabaye hagati y’abari bashinzwe umutekano w’iki gitaramo n’abari mu itsinda rya Kivumbi King.

Bijyanye n’amasezerano ya Rema, abandi bahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo bari babwiwe ko nibamara kuririmba buri wese ajya kureba igitaramo, kugira ngo inzira zigana mu rwambariro zibe zitekanye.

Umwe mu bakozi ba BK Arena waganiriye na IGIHE, yahamije ko ibi abahanzi bose bari babwiwe ndetse ko bari bateguriwe n’aho bajya guhagarara bakareba igitaramo mu gihe Rema azaba ari ku rubyiniro.

Icyakora, mu gihe abandi bahanzi bari bamaze kuva mu rwambariro, Kivumbi King n’itsinda ry’abo bari kumwe ririmo abahanzi bakoranye ntabwo bahise basohoka.

Mu gihe Rema yiteguraga kujya ku rubyiniro, umwe mu bamufashaga wari kumwe n’ababyinnyi bari bagiye kumubyinira, yagonganiye mu nzira n’uwari urinze Kivumbi King cyane ko nabo bari basohotse bagiye kureba igitaramo, induru zitangira ubwo.

Kivumbi King n’abo bari kumwe bahise babwirwa n’abari bashinzwe umutekano muri BK Arena ko nubusanzwe badafite inzira aho kuko bakabaye bahavuye mbere, nabo basaba ko bahabwa inzira bakigendera cyane ko bari bari gusohoka mu rwambariro.

Mu gihe bashakaga guca mu nzira isanzwe ikoreshwa mu kuvana abahanzi mu byumba byabo, abari bashinzwe umutekano w’iki gitaramo banze ko batambuka, babasaba ko bazenguruka kugira ngo bisange mu gitaramo.

Kivumbi King n’abo bari kumwe na bo banze kuzenguruka bakomeza gusaba ko bahabwa inzira bagatambuka, ari nako gushyamirana kuzamuka.

Uwari aho byabereye waduhaye amakuru yagize ati "Mu gihe basohokaga Kivumbi yashakiwe inzira ari imbere y’abandi, abashinzwe umutekano muri BK Arena banga ko batambuka babasaba kuzenguruka, ibi bikaba aribyo byazamuye ubushyamirane kuko uyu muhanzi yangaga gusiga bagenzi be barimo n’abahanzi bari bakoranye Juno Kizigenza, Kirikou Akili na Bushali."

Ku bw’amahirwe, umwe mu bakozi b’inyubako ya BK Arena yaberagamo igitaramo yahise agoboka, ahosha ayo makimbirane ndetse asaba abari bashinzwe umutekano kureka Kivumbi King n’abo bari kumwe bagakomeza inzira, ikibazo gikemuka ubwo.

Uwari ushinzwe umutekano wa Kivumbi (wambaye ingofero) yamaze umwanya ahanganye n'abari bashinzwe umutekano mu gitaramo cya Rema muri BK Arena
Uku gushyamirana kwabereye mu gitaramo Rema aherutse gukorera muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages