00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkindi Aisha yashyize umucyo ku by’urukundo yavuzwemo na M. Iréné watangaje ubukwe (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 May 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Imyaka yari ibaye myinshi ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru z’urukundo rwa Inkindi Aisha na Murindahabi Iréné wamamaye mu itangazamakuru nka M. Iréné, ariko uyu musore we yamaze gutangaza ubukwe n’undi mukobwa wo mu Bubiligi.

Izi nkuru uretse kuba zarabaye nyinshi, zanakundaga gutizwa umurindi nuko ba nyirazo batigeze bazihakana ahubwo inshuro nyinshi iyo babaga bari mu biganiro bongeraga kuzihamya.

Icyakora benshi mu bari basanzwe babakurikira baguye mu kantu babonye M. Iréné atangaje ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Nishimwe Liliane ndetse ahita atangaza ko buzaba ku wa 15 Kanama 2026.

Nubwo benshi batunguwe, Inkindi Aisha yabwiye IGIHE ko iyi nkuru itamutunguye kuko M. Iréné yari yaramweretse umukunzi we ndetse anamuhishurira gahunda z’ubukwe bwe.

Ibi Aisha yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aha akaba yanaboneyeho umwanya wo guhishura ko mu by’ukuri atigeze akundana na M. Iréné ahubwo ari inshuti zikomeye.

Ati “Njye ntabwo byantunguye kuko nari maze igihe mbizi, M. Iréné ni inshuti yanjye magara, nta kintu cye mba ntazi. Ibi byose nari mbizi ndetse n’ubukwe bwe nari mbuzi [...] Ntabwo twakundanye by’urukundo ahubwo yari inshuti yanjye.”

Aisha yavuze ko icyabaye ari kumwe abantu baba ari inshuti bakitana abakunzi, abantu batangira kubivuga ntibigire icyo bibabangamiraho.

Ati “Ni kwakundi abantu baba inshuti bakitana abakunzi, iyo abantu b’imihanda batangiye kubivugaho murabihorera mukikomereza akazi kanyu.”

Uyu mukobwa wavuze ko amaze imyaka ibiri na we afite umukunzi, ntiyatinye kugaragaza ko hari n’igihe ubucuti bwe na M. Iréné bwashakaga kubateranya ariko bikarangira ntacyo bibatwaye.

Ati “Ntabwo byabura kuko iyo ukundana n’umuntu arakubaza ati wowe nuriya muntu buriya birangira uko, kandi njye na M. Iréné buriya nta handi hantu duhurira uretse mu biganiro [...] naramubwiye nti ’mbireke se sinzongere ko ari akazi?’ Arambwira ati ’Oya nagusanze mu kazi sinakakubuza’.”

Aisha yongeye gushimangira ko M. Iréné ari inshuti ye magara ariko nta by’urukundo byigeze biza hagati yabo nkuko bakunze kugenda babigarukaho ku mbuga nkoranyambaga.

Inkindi Aisha yahishuye ko atigeze akundana na M. Iréné
Inkindi Aisha yavuze ko ibyavugwaga byaterwaga n'ubushuti bwe na M. Iréné bwatumye benshi bakeka ko baba bakundana
Aisha Inkindi yemeje ko amaze imyaka ibiri afite umusore bakundana nderse na M. Iréné yari amuzi
Aisha yavuze ko yari amaze igihe azi amakuru y'ubukwe bwa M. Iréné cyane ko yari yarayamuganirije nk'inshuti ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages