Igikari Holiday Camp ni ingando zizahuza abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 19, bo hirya no hino mu gihugu, bakora ibikorwa bitandukanye birimo kuganira, gusobanurirwa bimwe mu byo batazi no kwigishwa uburyo bwo gutegura ejo hazaza.
Miss Jojo yagaragaje ko ingando z’uyu mwaka zizaba zitandukanye n’iz’imyaka yatambutse.
Ati “Ni urugendo rw’imyaka itanu rugamije guha abakobwa bato umwanya wo kwisanga bakabohoka bakavuga ibyo bacamo bibagoye. Igikari cyarahindutse cyane kuko natangiye kitabirwa n’abakobwa bo muri Islam gusa ariko nyuma mu 2024 twaraguye kuko twasanze gikenewe n’abana bose.”
Miss Jojo yakomeje ati “Turi kubaka umuntu w’imbere kuko hari abo dusanga babitse ibintu muri bo kandi bibi. By’agahinda, ihohoterwa hamwe n’umubyeyi we usanga ntabyo azi. Ni aho rero turi kugerageza gukora.”
Miss Jojo yagaragaje ko iyo izi ngando zirangiye buri mwana ahabwa umukurikirana mu gihe cy’umwaka, aho bakomeza kuvugana bumva aho ageze akira cyangwa ashyira mu bikorwa ibyo yavanye mu Gikari.
Abitabira izi ngando biga mu buryo bw’imikorongiro nko kuboha, kudoda ariko inyuma zirimo inyigisho runaka zigendanye n’ubuzima bwa buri munsi baba bashaka ko acyura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!